Perezida w’America Joe Biden yafunguye abantu bose bari bafungiye urumogi

Perezida Joe Biden yababariye abantu bose bahamwe n’icyaha cyo gutunga Marijuana hakurikijwe amategeko ya leta zunze ubumwe za Amerika

Oct 7, 2022 - 23:28
 0
Perezida w’America Joe Biden yafunguye abantu bose bari bafungiye urumogi

Ku wa kane, tariki ya 6 Ukwakira 2022, Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje imbabazi ku Banyamerika bose bahamwe n'icyaha cyo gutunga urumogi hakurikijwe amategeko ya za leta.

 Mu magambo ye Perezida Joe Biden yagize ati: "Ndatangaza imbabazi ku byaha byose byo kunywa urumogi muri za leta zigize Amerika n’ibindi byaha byoroheje". 

Yakomeje agira ati ati: "Nkuko nakunze kubivuga mu gihe cyo kwiyamamariza kuba Perezida, nta muntu numwe ugomba gufungwa azira gukoresha marijuwana gusa. 

Kohereza abantu muri gereza bazira kunywa urumogi byazamuye umubare w'abantu benshi muri za gereza ikindi kandi abantu bafunzwe bazira imyitwarire za leta nyinshi zitakibuza.” 

Abayobozi babwiye abanyamakuru ko abantu bagera ku 6.500 bonyine aribo bahura n’ibihano hakurikijwe amategeko ya marijuwana. 

Biden Yasabye ba guverineri kugirira imbabazi abantu bafunzwe n'amategeko ya Leta ahana icyaha cyo kunywa urumogi. Ati:“Ndasaba aba Guverineri bose kubikora kimwe. Kuko nta muntu ukwiye kuba muri gereza nkuru kubera gusa urumogi, nta muntu ugomba kuba muri gereza ya leta kubera iyo mpamvu,”

Icyakora,uko bigaragara Biden agamije kugabanya ibihano ku byaha byo kunywa urumogi n’ibindi biyobyabwenge no kugabanya umubare w’abantu bari muri za gereza muri America,doreko iki gihugu kiri mubifite ubucucike bwinshi mu magereza mu isi.