Xi Jinping yongeye gutorerwa kuba Umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya gikomunisiti ry’Ubushinwa
Kunshuro ya gatatu yikurikiranya Perezida w'Ubushinwa Xi Jinping yatorewe kuba Umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya gikomunisiti ry’Ubushinwa (CCP) ari naryo riri kubutegetsi
Mu nama yabanyamuryango b'ishyaka rya gikominisite mu Bushinwa"Chinese Communist Party." (CCP) riri kubutegetsi yateranye guhera Ku wa 16 Ukwakira 2022, byarangiye kuri iki cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022 yemeje Perezida Xi Jinping nk'Umunyamabanga mukuru waryo mushya.
Nk’uko ibiro ntaramakuru Xinhua by'Ubushinwa bibitangaza kuri iki cyumweru, Komite nkuru y’ishyaka rya gikomunisiti ry’Abashinwa "Chinese Communist Party" (CCP) yongeye gutora Xi Jinping ku mwanya w’Umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya gikomunisiti ry’Ubushinwa.
Biteganijwe ko Xi Jinping azakomeza imirimo ye nk'umukuru w’igihugu akaba na Perezida wa Komisiyo Nkuru ya Gisirikare y’Ubushinwa.
Komite Nkuru y’ishyaka rya gikomunisiti ry’Abashinwa yatoye kandi abayobozi bashya barindwi bagize komisiyo ihoraraho ibizwi nka biro politiki (Politburo).Nk’uko ibiro ntaramakuru Xinhua bibitangaza harimo abayoboke 24 b'ishyaka.
Usibye abanyamuryango barindwi bagize Komisiyo ihoraho ariyo biro politiki,harimo abandi nka: Xingrui, Wang Yi, Yin Li, Shi Taifeng, Liu Guozhong, Li Ganjie, Li Shulei, Li Hongzhong, He Weidong, He Lifeng, Zhang Yuzhuo, Zhang Guoqing, Chen Wenqing, Chen Jining, Chen Min'er, Yuan Jiajun, na Huang Kunming. Xi Jinping, Li Qiang, Zhao Leji, Wang Huning, Li Xi, Cai Qi, na Ding Xuexiang babaye bagize Komisiyo ihoraho.
Kongere ya 20 y’ishyaka rya gikomunisiti ry’Ubushinwa yatangiriye i Beijing ku ya 16 Ukwakira iri kurebera hamwe igihe cy'imyaka itanu iri imbere.
Intumwa zigera ku 2300 muri iryo nizo zihagarariye miliyoni 96.7 z’abayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi. Baganiriye ku byavuye mu myaka itanu ishize kandi bemeza intego z’iterambere ry’Ubushinwa mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.
