Abafana ba Rayon Sports bishimiye cyane ijambo rya nyuma Adil yavugiye ku kibuga cy'indege cya Kanombe

Umutoza Erradi Adil yasubiye iwabo muri Morocco ndetse yemeza ko agiye guhangana na APR FC kubera kutamuha icyubahiro bamugomba ndetse avuga n'ijambo ryashimishije abafana ba Rayon Sports.

Oct 24, 2022 - 06:15
Oct 24, 2022 - 10:17
 1
Abafana ba Rayon Sports bishimiye cyane ijambo rya nyuma Adil yavugiye ku kibuga cy'indege cya Kanombe

Nyuma yo kutishimira umwanzuro w'ibihano yafatiwe, umutoza Erradi Adil yamaze kwerekeza iwabo muri Morocco ndetse atanganza ko agomba guhangana na APR FC yamusuzuguje abantu Bose bafite aho bahuriye n'umupira.

Yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe ahagana saa Tanu z’ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 23 Ukwakira 2022, ari kumwe n’umugore we ndetse n’umwana wabo. 

Ku kibuga cy'indege cya Kanombe, ntago yari yahinduye ibitekerezo bye kuko yari akirimo kuvuga ko agomba guhangana na APR FC ubundi bagakurikiza amategeko ndetse avuga ko n'ubusanzwe yubaha cyane ikipe ya APR FC gusa akemeza ko bafashe umwanzuro utari ukwiye.

Nkuko tubikesha kimwe mu binyamakuru bikorera hano mu Rwanda, cyatangaje ko Erradi Adil yavuze ko yagerageje gukora cyane ashyira ku rwego rwiza abakinnyi batari ibitangaza abagira ibitangaza agahangana n'amakipe akomeye cyane harimo Rayon Sports yavuze ko ariyo aha amahirwe yo gutwara igikombe cya Shampiyona ndetse hakazamo amakipe nka AS Kigali ndetse na Kiyovu sports.

Erradi Adil asubiye iwabo nyuma y'uko mu kwezi kwa karindwi yari yongereye amasezerano y'imyaka ibiri ari umutoza w'ikipe y'ingabo za APR FC.

Chekhov Journalist ✅