Ibyiyumvo bya Pep Guardiola mbere yo guhura na Real Madrid

Umutoza wa Manchester City yahiye ubwoba ku mukino uza guhuza ikipe ye na Real Madrid kuri uyu wa Gatatu ,gusa uyu mutoza ashimangira ko umurage we udasanzwe nubwo Manchester City itagera ku nzozi zabo.

May 17, 2023 - 10:58
May 17, 2023 - 21:17
 0
Ibyiyumvo bya Pep Guardiola mbere yo guhura na Real Madrid

Pep Guardiola ntiyemera ko shampiyona y'icyiciro cya mbere, igikombe cya shampiyona ndetse n'igikombe cya FA byasobanura umurage w'ikipe ye kuko bimaze kuba igitangaza. Ariko ku nshuro ya mbere ikipe ya Guardiola yakiriye Real Madrid mu mukino wa kimwe cya kabiri kirangiza cya UEFA Champions League (UCL).

Pep yabwiye abakinnyi be ko bafite amahirwe adasanzwe ndetse insinzi iri mubiganza byabo. Ati" biterwa natwe ntabwo tugomba gukora ikintu kidasanzwe gusa twe ubwacu tugomba gutsinda umukino umwe kugirango tugere ku mukino wa nyuma".

Yakomeje agira ati;" Tugiye gutanga byose dukore byose, mfite ibyiyumvo bidasanzwe ku ikipe ibyo ari byo byose ndizera ko ikipe igomba gukina neza kurusha uko yakinnye i Bernabeu kugira ngo itere imbere igere k'umukino wanyuma". 

"Ibi Kandi ngomba kubishyira mu bitekerezo no mu mutima w'abakinnyi banjye. Bagomba kandi gukora ibidasanzwe kugira ngo batsinde Real Madrid."

Ntibyoroshye kuko amakipe yombi arakomeye mu gihe Pep Guadiola yagaragazaga ibyiyumvo bye, Real Madrid na yo yashyize hanze video umukinnyi wayo Fedelco Valvede ari ku macenga menshi acenga abakinnyi ba Manchester City.