Cristiano Ronaldo yagaragaje igisobanuro cya "SIUU" bumwe mu buryo yishimiramo igitego

Umunya_Porutigale kuri ubu ukina muri Saudi Arabia mu ikipe ya Al-Nassr, Cristiano Ronaldo yasobanuye ko "Siuu" bivuze "yego."

Jun 16, 2023 - 23:44
Jun 17, 2023 - 07:34
 0
Cristiano Ronaldo yagaragaje igisobanuro cya "SIUU" bumwe mu buryo yishimiramo igitego
Cristiano yahishuye igisobanura cya

Rutahizamu karundura, Cristiano Ronaldo ukomoka mu gihugu cya Porutigale (Portugal) wakiniye amakipe y'ubukombe ku mugabane w'i Burayi arimo Real Madrid, Juventus na Manchester United yavuyemo mu mpera z'umwaka ushize agahita yerekeza mu ikipe yo mu gihugu cya Sauda Arabia yitwa Al Nassr. Uburyo yishimiramo igitego buzwi nka "Siuu" bumaze kwamamara cyane ku buryo n'abandi bakinnyi babwifashisha, ndetse ntibikiri mu mupira w'amaguru gusa kuko no mu yindi mikino babukoresha.

 Aho amara gutsinda igitego agahita yiruka yerekeza aho abafana b'ikipe ye bari, akijugunya hejuru yazamuye amaboko ayafatanyirije mu kirere, agahita ayamanurira icyarimwe ari nako ayatandukanya.

Uyu mukinnyi avuga ko ibi ari ibintu bidasanzwe kuri we ndetse bimushimisha cyane iyo abonye ubu buryo bwifashishwa n'abagenzi be.

Mu biganiro yagiranye n'ibinyamakuru byo muri Portugal, Cristiano yavuze ko bwa mbere akoresha ubu buryo hari mu mukino wa gicuti wari wahuje Real Madrid na Chelsea muri pre-season mu mwaka wa 2013.

Cristiano kandi yavuze ko azakomeza gukoresha ubu buryo yishimiramo igitego kuko bimaze kuba kimwe mu birango bye.