MESSI yeretswe urwango n'abafana ba PSG bamuvugirizaga induru

Ubwo umukino wari ugiye gutangira, hasomwe amazina y’abakinnyi bagiye kubanza mu kibuga, abafana ba PSG bari muri Parc des Princes bavugirije rimwe induru yo kutishimira Lionel Messi.

May 15, 2023 - 09:36
 0
MESSI yeretswe urwango n'abafana ba PSG bamuvugirizaga induru


Lionel Messi yavugirijwe induru n’abafana ba Paris Saint-Germain ku mukino we wa mbere, kuva ababariwe akagaruka mu ikipe avuye mu bihano byo kujya muri Arabie Saoudite atabiherewe uburenganzira.

Aha hari ku mukino Paris Saint-Germain iri ku mwanya wa mbere muri Shampiyona y’u Bufaransa yatsinzemo Ajaccio ibitego 5-0. Ni umukino utari woroshye no mu kibuga kuko warangiye amakipe yombi yahawe amakarita atukura.

Ubwo umukino wari ugiye gutangira, hasomwe amazina y’abakinnyi bagiye kubanza mu kibuga, abafana ba PSG bari muri Parc des Princes bavugirije rimwe induru yo kutishimira Lionel Messi.

Uyu Munya-Argentine kandi uko yafataga umupira mu gice cya mbere, bahitaga bongera bakavuza induru nubwo ntacyo byigeze bimutwara kuko yakinnye iminota 90 yose y’umukino.

Uyu mugabo w’imyaka 35 utari kwishimirwa n’abafana ba PSG, ntateganya kuguma muri iyi kipe kuko mu mpeshyi amasezerano ye azaba arangiye ndetse nta biganiro bihari byo kuyongera.

FC Barcelone irifuza kongera kumusinyisha ariko ntiyorohewe n’amikoro, ahubwo uyu mugabo amahirwe menshi aramwerekeza muri Al-Hilal yo muri Arabie Saoudite yifuza kumuhemba miliyoni 400$ ku mwaka.

Intsinzi PSG yaraye ibonye yayigumishije ku mwanya wa mbere n’ikinyuranyo cy’amanota atandatu na Lens iri ku mwanya wa kabiri mu gihe hasigaye imikino itatu gusa. Ibitego byatsinzwe na Fabián Ruiz na Achraf Hakimi batsinze kimwe, Kylian Mbappé atsinda bibiri naho Mohamed Youssouf yitsinda ikindi.

Dushimimana Elias My Names Dushimimana Elias, I'm Journalist, NEWS Repoter and Radio Presenter. He writes investigative stories on Violances, politics, science, Entertainment, Documentary, Sport, international diplomacy.and Culture. More you Contact me on Email: dshmmnelias@gmail.com or call:+250-784-283-635/ +250-725-385-366