Umufana yasanze Cristiano mu kibuga ahita amuterura

Mu mukino wo gushaka itike y'igikombe cya Euro wahuje ikipe y'igihugu ya Portugal na Bosnia umufana yaciye mu rihumye abashinzwe umutekano yirukira mu kibuga asanga kizigenza Cristiano aramuterura.

Jun 18, 2023 - 13:53
Jun 19, 2023 - 17:53
 0
Umufana yasanze Cristiano mu kibuga ahita amuterura
Umufana yateruye Cristiano Ronaldo, (photo;Internet)

Shampiyona zarashojwe mu bihugu byinshi ku mugabane w'i Burayi, ubu hari gushakwa itike y'Igikombe cya Euro ku makipe y'ibihugu. Ku munsi wo ku wa Gatandatu, ikipe ya Portugal yamanukaga mu kibuga n'ikipe y'igihugu ya Bosnia, uyu mukino warangiye Portugal itsinze ibitego 3-0. Ni umukino wagaragayemo umufana mu kibuga kandi utararangira.

Ibyo bitego byombi byabimburiwe n'icya  Bernado Silva wafunguye amazamu, nyuma Bruno Fernandes atsinda ibindi bitego 2 umukino urangira ari 3 bya Portugal ku busa bwa Bosnia.

Ubwo umukino warukomeje kuryohera abatari bake, umufana yanyuze mu rihumye abashinzwe umutekano maze yiruka ajya mu kibuga asanga Cristiano Ronaldo aho yari ahagaze.

Uyu mufana ageze imbere ya rutahizamu Cristiano Ronaldo yubitse umutwe ku birenge bye mu byishimo byinshi, yahise amuterura amuzamura hejuru mu kirere Cristiano na we ari kumwenyura ubona ko yishimye. Nyuma y'ibyo, uyu mufana yaje gukurwa mu kibuga n'abashinzwe umutekano.

Ronaldo kandi yashyize ahagaragara amafoto ye kuri Instagram ashimira abaturage bose ba Portugal ku nkunga yabo.