Ubwoba ni bwose ku ikipe y' Ubwongereza na Chelsea

Umutoza w' Ubwongereza, Gareth Southgate n'ikipe ya Chelsea bahiye ubwoba, nyuma yo kubura umukinnyi wabo.

Nov 5, 2022 - 18:55
Nov 6, 2022 - 16:59
 0
Ubwoba ni bwose ku ikipe y' Ubwongereza na Chelsea

Ubwoba ni bwose ku mutoza w’ Ubwongereza n’ikipe ya Chelsea, nyuma yo gutakaza umukinnyi wabo.


Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 5 Ugushyingo 2022, ikipe ya Chelsea yatangaje ko imvune y’ umukinnyi wabo, Ben Chilwell itazakira vuba, bityo ngo ashobora kutazagaragara mu gikombe cy’ Isi cya 2022 cyizatangira ku wa 20 Ugushyingo uyu mwaka kikazabera mu gihugu cya Qatar. Uyu mukinnyi akaba yaragize imvune y’ imikaya yo ku itako. Bakaba batangaje ko babona ishobora gukira bitinze.


Uyu mukinnyi Chiwell yavunikiye mu mukino wa Champions League, wahuje Chelsea na Dinamo Zagreb, ukaba warabaye  ku wa Gatatu w’ iki Cyumweru, warangiye Chelsea itsinze Dinamo Zagreb 2 kuri 1.


Iyo mvune yababaje umutoza mukuru w’ ikipe y’ Abongereza, Gareth Southgate kubera ko uyu Chiwell ni umwe mu bo yateganyaga kuzifashisha mu gikombe cy’ Isi.


Bagenzi b’ uyu mukinnyi na bo babajwe n’ ayo makuru, Mason Mount yavuze ko byari bibaje kubona Chilwell ahura n’ imvune mu gihe hasigaye igihe gito ngo Igikombe cy’ Isi 2022  gitangire.


Chelsea yemeje ko imvune yagize itoroshye ku bw’ amahirwe make ngo ashobora gusiba Igikombe cy’ Isi.


Abasesenguzi bavuze ko ibura rya Ben Chilwell, rizagira ingaruka zikakaye ku ikipe y’ igihugu y’ Ubwongereza.


Umukino wa mbere w’ ikipe y’ igihugu y’ Ubwongereza mu gikombe cy’ Isi uzaba ku wa 21 Ugushyingo 2022, aho izahura na Iran, kuri sitade ya Khalifa International Stadium, zikaba zihuriye mu itsinda rya B.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.