Pele utorohewe na gato ari kubana n’umuryango we aho arwariye mu bitaro

Dec 26, 2022 - 10:15
 0
Pele utorohewe na gato ari kubana n’umuryango we aho arwariye mu bitaro

By ELIAS DUSHIMIMANA

Nyuma yo kubona ko nta gihinduka ku burwayi rw’uwakanyujijeho muri ruhago, Umuryango wa Pele wose wagiye kubana nawe mu bitaro arwariyemo kubera ubwoba bukomeje kubabuza amahwemo.

Abana b’uyu munyabigwi wa Brazil wogeje amaso y’abatari bake kubera ubuhanga bwe ntashidikanwa bashyize hanze ifoto yabo bari kumwe n’uyu musaza mu bitaro kuri noheli.cyane ko ubuzima bwe bugeramiwe.

Mu cyumweru gishize,abaganga bavuze ko iyi kanseri ye yazamutse cyane byatumye ibice bimwe by’umubiri we birimo n’umutima bidakora neza.

Umukobwa we, Kely Nascimento,yashyize hanze ifoto ari kumwe n’abagize umuryango w’uyu munyabigwi mu mupira w’amaguru bari mu bitaro bya Albert Einstein biherereye mu mujyi wa Sao Paulo.

Uyu yanditseho ati "Hafi ya twese,Noheli nziza.Kunyurwa,urukundo,gushyira hamwe,umuryango.

Nyuma yuko Edson Arantes do Nascimento wamamaye cyane nka Pelé Pelé w’imyaka 82 ashyizwe mu bitaro mu Ugushyingo 2021, Nascimento yasobanuye ko se yari arwaye Covid-19, nubwo bwose yatewe “inkingo zose”, kandi kuko ‘chemotherapy’ yamuciye intege, byamuteye indwara ku bihaha.

Mu mikino 1,363 yemewe na FIFA yakinnye yatsinze ibitego 1,281.

Ikindi wamenya kuri uyu mugabo uri mu zabukuru nuko  yakinnye ibikombe by’isi bine aho yatwayemo ibikombe bitatu – mu 1958, 1962, 1970 – anatsindira Brazil ibitego 12 muri ibyo bikombe by’isi.

Dushimimana Elias My Names Dushimimana Elias, I'm Journalist, NEWS Repoter and Radio Presenter. He writes investigative stories on Violances, politics, science, Entertainment, Documentary, Sport, international diplomacy.and Culture. More you Contact me on Email: dshmmnelias@gmail.com or call:+250-784-283-635/ +250-725-385-366