Kuki tugomba kurinda ibidukikije?

Iyo ubajije abantu batandukanye igisobanuro cy'ibidukikije bamwe batanga ibisobanuro bitandukanye. Ibidukikije bibarizwa mu bwoko butandukanye byose kandi usanga ari magirirane. Ibi byose bigira uruhare rwo kuba tubona uyu mubumbe umeze neza. Kimwe iyo cyangije ikindi cyiba kirimo cyirakururira ingaruka ikindi. Ikiremwamuntu cyigomba gufata iya mbere kikabirinda.

May 27, 2023 - 19:39
May 28, 2023 - 01:17
 0
Kuki tugomba kurinda ibidukikije?
Kurinda ibidukikije bigomba kuba inshingano za buri wese, (photo; Internet)

Igisobanuro nyacyo cy'ibidukikije usanga ari ihurizo umuntu ntabisobanukirwe. Dushingiye kubisobanuro byatanzwe n'impirimbanyi mu kurengera ibidukikije n'inyandiko ya BYJU'S bivuga ko ibidukikije ari urusobe rw' ibinyabuzima urugero inyamaswa, ibyatsi n'amashyamba. N'urw' ibidahumeka birimo amazi, inzu n'ibitare. Kwangiza kimwe muri byo uba ushyira ibindi mu kaga. 

Duhere ku kamaro k'ibidukikije

Biduha umwuka duhumeka

Ibidukikije nk'ibyatsi n'amashyamba byakira umwuka ikiremwamuntu gisohora (CO2) bikawuhindura (O2) umuntu akawinjiza agakomeza kubaho. Bivuze ko ubiciye waba ushyize ubuzima bw'ikiremwamuntu mu kaga, ubuzima bwazima.

Ni ho dukura ibidutunga

Turetse umwuka umuntu ahumeka, ibyatsi n'ibiti byera imbuto n'ibindi biribwa umuntu arya. Ishyamba ritariho byagorana kongera kubona ubuki kuko ni ho inzuki zikura bimwe zifashisha mu gukora ubuki.

Bikurura imvura

Ibiribwa byinshi dufungura bikomoka mu murima. Ibyinshi kandi bikuzwa n'imvura. Iyo mvura ikururwa n'amashyamba. Ahatari amashyamba harangwa ubutayu. Inzara kandi igatera.

Ni ingo z'inyamaswa

Nkuko twatangiye tubigarukaho, inzu ni kimwe mubigize ibidukikije. Aha rero ni ho ikiremwamuntu kiba ndetse ni ho n'inyamaswa zikinga. 

Ibidukikije ni isoko y'ibikoresho dukoresha mu buzima bwa buri munsi

Izo mpapuro, intebe ndetse n'inzugi ziva mu biti. Ibiti bidahari na byo ntitwabibona. Uretse ibyo, tukareba amazi. Amazi akoreshwa mu ngo no mu bindi bikorwa bitandukanye na yo ni ibidukikije.

Ibidukikije kandi bituma abantu baruhuka

Niba ukunda guca ahantu hari agashyamba ushobora kuba ahabona abantu baje kuharuhukira. Nge nkunda kubabona mu ishyamba rya Arboretum i Butare, aho abanyeshuri usanga bari kunezezwa n'akayaga kariturukamo.

Hari impamvu twavuga ibyiza by'ibidukikije bukira bugacya. Abanyarwanda baravuga bati;" Impamvu ingana ururo" ibidukikije na byo bifite ibyiza byinshi haba ku kiremwamuntu no ku bintu bidahumeka.

Ibyo byose dusanga mu bidukikije bikwiye kubungwabungwa kugira ngo kimwe muri byo cyidahungabana. Wangije amazi yo mu kiyaga uba ubangamiye ndetse ushobora gutuma inyamaswa zibamo zibura ubuzima.

Dore ukuntu warinda ibidukikije

Amashyamba n'ibyatsi ni bimwe mu bintu bizwi cyane kuba ari ibidukikije. Ugasanga abantu ni byo abantu bari kurinda cyane. Ni byo bigomba kurindwa. Ushobora kubirinda wamaganira kure abatema ibiti bitarakura ndetse n'ibikuze bigatemwa mu rugero, hagakurikizwa rya bwiriza rya "Utema igiti kimwe, ugatera bibiri."

Kurinda kandi n'iyicwa ry'inyamaswa, ukamaganira kure barushimusi, bashimuta inyamaswa zitandukanye. Hari kandi n'abangiza inzuki zifite akamaro gakomeye cyane ko kuduha ubuki.

Warinda kandi ibidukikije wegeranya amashashi anyanyagiye hirya no hino, ukarinda ko yagera mu byatsi cyangwa mu biti kuko atuma bitabaho. Kuyashyira kandi mu biyaga no mu nyanja, si byo kuko byangiza ibinyabuzima bibarizwamo.

Kugabanya ibyuka bihumanya ikirere. Gutwika ibintu bizamura ibyuka byanduye bihungabanya ikirere ni bibi kuko byangiza ikirere kiduha imvura cyikagira n'uruhare mu kugabanuka cyangwa kwiyongera k'ubushyuhe.

Ku Isi hari impirimbanyi zihirimbanira irumbuka ry'ibidukikije

Kuba tubona irumbuka ry'ibidukikije hirya no hino ku Isi hari ababigiramo uruhare. Twahera nko kuri Bill Gates. Uyu ugaragara mu rutonde rw'abantu icumi ba mbere batunze agatubutse ku Isi, akunda kugaragara mu nama zitandukanye zigaruka ku kurinda ibidukikije.

Yagize ati;" Kugira ngo duhagarike ubushyuhe bukabije bwibasiye Isi, dukeneye guhindura imikorere yaba mu buryo duhinga tunatwara ibintu n'abantu bava mu gace kamwe bajya ahandi, atari ukuntu gusa duteza imbere ingo, dutwara n'imodoka zacu."

Bill Gates kandi yigeze gutera inkunga umushinga ugamije kurinda ibidukikije ingana na miliyari 1 y'Amadolari y'Abanyamerika.

Ban Ki-moon

Uyu mugabo w'inararibonye wigeze no kuba Umunyamabanga mukuru w'Umuryango w'Abibumbye (UN) akunda kwitabira inama zigaruka ku kurinda ibidukikije aho ahamagarira abantu yo kubungabunga ibidukikije yaba ibinyabuzima ndetse n'ibitari ibinyabuzima.

Ku wa 5 Kamena buri mwaka ni umunsi mpuzamahanga wo kwita ku bidukikije. Isi yose irongera ikagaruka ku bidukikije, bakibutswa ko kurinda ibudukikije ari inshingano ya buri wese. Uyu munsi washyizweho ku wa 5 Kamena 1973, ni ho Isi yose yafashe umwanzuro wo kuzajya iwuzirikanaho ibidukikije.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.