Abantu 227 biganjemo abo mu mujyi wa Kigali banduye COVID-19 mu Rwanda

Kuri iki Cyumweru, Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko habonetse abarwayi bashya 227 ba COVID-19 mu Rwanda barimo 111 bo muri Kigali na 33 n’i Rubavu. Uyu munsi nta muntu wakize, abakirwaye bageze ku 1,662 barimo 9 barembye. Nanone, nta muntu wapfuye azize icyo cyorezo, abamaze gupfa baracyari 370.

Jun 14, 2021 - 08:16
Jun 14, 2021 - 08:18
 0
Abantu 227 biganjemo abo mu mujyi wa Kigali banduye COVID-19 mu Rwanda

Abantu 240,659 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa COVID-19 (AstraZeneca) barimo 144 bayihawe uyu munsi.

Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa ko utubari tugomba gukomeza gufunga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, inihanangiriza abahinduye ibinyabiziga byabo utubari ko bitemewe, uzafatwa azabihanirwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yagize ati: “…utubari dukomeje gufungwa, iki turagisubiramo kuko ni ikibazo gikomeye; nyamuneka utubari two mu ngo, nyamuneka amaresitora yahindutse utubari, nyamuneka abantu basigaye barahinduye ibinyabiziga cyangwa imodoka zabo utubari aho bagenda bakajya imbere y’aho bacuruza inzoga bakagura inzoga bakazinywera mu modoka zabo ntabwo byemewe, ibyo bintu babyumve neza”.

Yongeyeho ati: “Ariko nagira ngo navuge y’uko ibyo byose bigaragara by’utwo tubari hirya no hino, bijyana n’uko hari ikindi twabonye kirenze ko abantu batubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, ahubwo byageze n’aho kurenga ku mategeko asanzwe yo kubuza gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha”.

CP John Bosco Kabera yabigarutseho uyu munsi ku wa 13 Kamena 2021, mu kiganiro cyatambutse kuri RBA, cyagarutse ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye ejo ku wa 12 Kamena 2021 bijyanye n’amabwiriza mashya yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

CP Kabera yakomeje avuga ko mu mezi atandatu ashize habaye impanuka zagizwemo uruhare n’abantu banyweye ibisindisha zigera kuri 223.

Ati: “Twafashe abantu bagera ku 1 200 batwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, izi mpanuka zaguyemo abantu bagera kuri 69, abagera kuri 400 barakomereka bikomeye n’abandi bakomeretse byoroheje”.

Avuga ko abantu bageze aho batinyunka kurenga ku mabwiriza yo kwirinda kiriya cyorezo n’ibintu bijyanye n’amatekeko bumva ko nta cyo bivuze, ashimangira ko ibyo bintu Polisi itazabyihanganira.

Yibukije kandi abikorera kumva ko bafite inshingano zo guhwitura ababagana babona batubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Avuga ko bitangaje kubona aho umuntu akorera mu iduka ategereza ko Polisi ari yo iza kwibutsa abantu kwambara agapfukamunwa cyangwa se kubahiriza n’andi mabwiriza kandi na we ubwe afite inshingano zo kubahwitura.

CP John Bosco Kabera yagarutse no ku birebana na “Café” na resitora avuga ko hari ahakigaragara kutubahiriza intera mu kwakira abakiliya n’uburyo bagomba kwicaramo n’ umubare wagenwe, aho usanga na bo bategereza ko ari inzego z’ibanze cyangwa Polisi biza kureba ko ibisabwa byubahirijwe kandi nyamara nyiri ibyo bikorwa by’ubucuruzi na we ubwe yakagombye kubigenzura ndetse akaba yanashyiraho umukozi ubishinzwe.

Yavuze no ku birebana no gukora siporo, na ho abantu banyuranya n’ amabwiriza y’uburyo bikorwa, aho usanga bajya gukora imikino ngororamubiri bakayikorera ahantu hafunze kandi amabwiriza ari uko iyo siporo igomba gukorerwa hanze, ikindi ugasanga muri za Gym abantu nta n’umwanya batanga ngo hakorwe isuku

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, yanenze n’abakomeje kwimakaza imvugo igira iti: “Koronavirusi tuzabana na yo”, avuga ko kubana n’iki cyorezo atari amahitamo y’umuntu ku giti cye, inzego, igihugu cyangwe se isi yose. Avuga ko iyo mvugo uburyo ivugitse ishobora guteza ikibazo gikomeye kuko abantu bashobora kuyitwaza bakarenga ku mabwiriza yo kwirinda.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Habyarimana Beata na bo basobanuye ibirebana na biriya byemezo by’Inama y’Abaminisitiri, bongera no gukangurira Abaturarwanda kwirinda, bagakumira ko imibare y’abandura kiriya cyorezo ikomeza kwiyongera.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175