Perezida Edgar Lungu wa Zambia yazanzamutse nyuma yo kwitura hasi imbere y’abaturage

Perezida Edgar Lungu wa Zambia yijeje abaturage ko ameze neza nyuma yo kuzungera akitura hasi mu gihe yari ayoboye umunsi mukuru ku cyumweru nimugoroba mu murwa mukuru Lusaka, yari ayoboye ibirori by’umunsi w’ingabo ubwo "yagiraga kuzungera gutunguranye".

Jun 14, 2021 - 08:11
Jun 14, 2021 - 08:12
 0
Perezida Edgar Lungu wa Zambia yazanzamutse nyuma yo kwitura hasi imbere y’abaturage

Umunyamabanga wa guverinoma Simon Miti yasohoye itangazo rivuga ko perezida "ammeze neza kandi akomeje inshingano ze."

Dr Miti yavuze ko Lungu yahise agarura ubwenge akamera neza ibyo bikimara kuba.

Amaze kuzanzamuka, Lungu yahise ajya mu mudoka ye asubira ku ngoro y’umukuru w’igihugu nk’uko itangazo ryasinyweho na Dr Miti ribivuga.

Perezida Lungu yituye hasi nyuma y’uko yari yamaze kuvuga ijambo rye ry’uyu munsi w’ingabo wizihizwa muri Zambia buri mwaka tariki 13/06.

Uyu muhango wamaze amasaha ane waranzwe n’akarasisi ka gisirikare aho ingabo za Zambia zamuritse ibikoresho byazo bya gisirikare.

Mu 2015, Lungu yagize ikibazo nk’iki cy’ubuzima, ibiro bye byavuze ko cyatewe n’uburwayi bufata ingoto.

Perezida Lungu ari gushaka kwiyamamaza gutegeka Zambia nanone mu matora ateganyijwe tariki 12 z’ukwezi kwa munani.

 

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175