Dr Diane Gashumba na Prof Shyaka Anastase bashumbushijwe
Babiri bahoze ari Abaminisitiri Dr Diane Gashumba na Prof Shyaka Anastase, bahawe imirimo mishya aho bagizwe ba Ambasaderi cyo kimwe na James Gatera.
Bose uko ari batatu bahawe izi nshingano n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu.
Dr Diane Gashumba wahoze ari Minisitiri w’Ubuzima, yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède; Prof Shyaka Anastase wari uherutse gusimburwa ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne naho James Gatera agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Israel.
Undi wahawe inshingano muri Ambasade ni Michel Sebera wagizwe Minister Counsellor muri Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi.
Inama y’Abaminisitiri yatangaje ingamba nshya zo kwirinda Covid-19, zirimo impinduka mu masaha y’ingendo aho yavanywe saa yine z’ijoro agashyirwa saa tatu z’ijoro.
Ni ingamba zatangajwe nyuma y’aho mu gihugu hongeye kugaragara izamuka ry’ubwandu bwa Covid-19, aho mu minsi 11 hari hamaze kugaragara abarwayi 899.