Urukiko rwakatiye umugabo wakubise Perezida Macron urushyi

Damien Tarel, umugabo w’imyaka 28 wanditse amateka ubwo yakubitaga urushyi Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yakatiwe n’Urukiko igifungo cy’amezi ane.

Jun 11, 2021 - 08:50
Jun 11, 2021 - 08:51
 0
Urukiko rwakatiye umugabo wakubise Perezida Macron urushyi

Uyu mugabo yakubise Perezida Macron ubwo yaganiraga n’ikivunge cy’abaturage mu gace ka Drôme gaherereye mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’u Bufaransa, tariki 8 Kamena 2021.

BFM TV yatangaje ko ubwo Damien yireguraga mu rukiko, yavuze ko impamvu yakubise Macron urushyi ari umujinya yatewe n’ubuyobozi bwe, kuko ngo politiki ye yatumye u Bufaransa busubira inyuma.

Yagize ati “Ndatekereza ko Macron ari we watumye igihugu cyanjye kimungwa. Ndababwiza ukuri ko iyo ndamuka nshoje intambara kuri Macron ku manywa y’ihangu nawe yari kunsubiza tukarwana.”

Yakomeje avuga ko mbere y’uko Macron agera mu gace yari arimo, we na bagenzi be bari bamaze iminsi bategura kuzamutera amagi cyangwa ‘Ice cream’ igihe cyose bazamubonera, ariko avuga ko kumukubita urushyi atari ibintu yari yateguye.

Urukiko rwamukatiye igifungo cy’amezi 18 ariko akazamara amezi ane muri gereza, andi 14 agasubikwa.

Kugeza ubu Perezida Macron cyangwa ibiro bye ntacyo biratangaza kuri iki cyemezo cy’Urukiko, gusa mbere Macron yari yavuze ko ibyo yakorewe atari ibintu bikwiriye gufatwa nk’ibyoroheje.

Tarel yakoze icyaha cyo gukubita umuyobozi, icyaha ubusanzwe gihanishwa igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga angana na 54,780 $.

Tarel yabwiye abapolisi bamukozeho iperereza ko yari afitanye isano n’umutwe witwa “Mouvement des gilets jaunes” wakoze ibikorwa byo kwigaragambya ku butegetsi bwa Macron kubera ibibazo bifitanye isano n’ubukungu.

Polisi yavuze ko uyu mugabo nta mutwe w’iterabwoba yabagamo cyangwa se umutwe wa politiki runaka, ko ahubwo yari umugabo usanzwe udafite n’akazi.

Uyu mugabo yafunganywe n’undi wafashe aya mashusho witwa Arthur C batuye mu gace kamwe ka Saint-Vallier. Mu rugo rwe polisi yahasanzwe igitabo cyanditswe na Adolf Hitler cyavugaga ku rugamba rwe, igitabo kirimo amagambo yuje urwango yari afitiye abayahudi.

Mu rugo rwe kandi basanzemo intwaro ndetse n’idarapo ritukura ririmo ikirango cy’inyundo na nanjoro, akaba ari icyemetso cy’ishyaka ry’aba-communiste.

Uyu mugabo we ntabwo azigera ahanirwa icyaha cyo gukubita urushyi perezida ariko azitaba urukiko mu mwaka utaha wa 2022, asobanure impamvu atunze intwaro bitemewe n’amategeko.

 

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175