Umuhanzikazi Sandra Gihana yazinutswe kujya mu nsengero kubera umupasiteri baryamanye yabanje kumuhanurira-Video

Ubuhamya bw’umuhanzikazi Sandra Gihana waryamanye n’umupasiteri yabanje kumuhanurira mbere yo gusambana

Jun 14, 2021 - 09:09
Jun 14, 2021 - 09:10
 0
Umuhanzikazi Sandra Gihana yazinutswe kujya mu nsengero kubera umupasiteri baryamanye yabanje kumuhanurira-Video

Sanda Gihana ufite indirimbo zirimo ‘’Imbere, Ndagumiwe n’izindi ‘’yashyize hanze ubuzima bw’ibanga butajya buvugwa mu ruhame bw’abapasiteri basohakana abakobwa b’ibizungerezi bakabanza kubasengera mbere yo kuryamana nabo. Uyu mukobwa atanga ubuhamya bw’ukuntu akiri muri chorale y’itorero yigeze gusambana n’umupasiteri wari mu bahanurira abakristu.

Icyegeranyo udakwiriye gucikwa

Sandra Gihana mu kiganiro kirambuye yagarutse ku buzima bushaririye abakobwa bo itorero banyuramo nyuma yo gusabwa kuryamana n’abashumba bakomeye. Ati:’’Guhanura cyangwa se impano yo guhanura ntaho ihuriye n’agakiza’’.

Sandra Gihana igihe kimwe avuye ku ishuri yahuye n’umwe mu bapasiteri wajyaga amuhanurira bikaba. Yamusabye ko bajyana mu modoka. Ati:’’Nari nkiri muto nta kibuno mfite si nkubu imodoka zindangarira ariko yansabye nimero’’ uyu mukobwa iyo abara inkuru ye ku ruhande rumwe wumva iteye agahinda ku rundi ruhande iba irimo ubuzima bukakaye abakobwa beza bahura n’ibigeragezo mu nsengero.

 Uko yaryamanye na Pasiteri yabanje kumusengera

Yarampanuriraga ibintu bikaba

Sandara Gihana yemeye kujyana na pastier muri hotel. Uyu mukobwa yari yaratakaje ubusugi kera ku buryo atabeshyera uwo mupasiteri ko ari we wabumutesheje. Pasiteri yishyuye icyumba. Ati:’’Tugeze mu cyumba yarambwiye ngo reka tubanze dusenge nashatse kurira’’. Uyu mukobwa aganira na The Choice Live yanahamije ko yamuhaye bagasambana ariko babanje gusenga. Ati:’Yarasenze tubona gukora ibintu’’.

Uyu muhanzikazi yacitse ku muco wo gusenga bitewe n’ibyo yahaboneye.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175