Umuhanzikazi Sandra Gihana yazinutswe kujya mu nsengero kubera umupasiteri baryamanye yabanje kumuhanurira-Video
Ubuhamya bw’umuhanzikazi Sandra Gihana waryamanye n’umupasiteri yabanje kumuhanurira mbere yo gusambana
Sanda Gihana ufite indirimbo zirimo ‘’Imbere, Ndagumiwe n’izindi ‘’yashyize hanze ubuzima bw’ibanga butajya buvugwa mu ruhame bw’abapasiteri basohakana abakobwa b’ibizungerezi bakabanza kubasengera mbere yo kuryamana nabo. Uyu mukobwa atanga ubuhamya bw’ukuntu akiri muri chorale y’itorero yigeze gusambana n’umupasiteri wari mu bahanurira abakristu.
Icyegeranyo udakwiriye gucikwa
Sandra Gihana mu kiganiro kirambuye yagarutse ku buzima bushaririye abakobwa bo itorero banyuramo nyuma yo gusabwa kuryamana n’abashumba bakomeye. Ati:’’Guhanura cyangwa se impano yo guhanura ntaho ihuriye n’agakiza’’.
Sandra Gihana igihe kimwe avuye ku ishuri yahuye n’umwe mu bapasiteri wajyaga amuhanurira bikaba. Yamusabye ko bajyana mu modoka. Ati:’’Nari nkiri muto nta kibuno mfite si nkubu imodoka zindangarira ariko yansabye nimero’’ uyu mukobwa iyo abara inkuru ye ku ruhande rumwe wumva iteye agahinda ku rundi ruhande iba irimo ubuzima bukakaye abakobwa beza bahura n’ibigeragezo mu nsengero.
Uko yaryamanye na Pasiteri yabanje kumusengera
Yarampanuriraga ibintu bikaba
Sandara Gihana yemeye kujyana na pastier muri hotel. Uyu mukobwa yari yaratakaje ubusugi kera ku buryo atabeshyera uwo mupasiteri ko ari we wabumutesheje. Pasiteri yishyuye icyumba. Ati:’’Tugeze mu cyumba yarambwiye ngo reka tubanze dusenge nashatse kurira’’. Uyu mukobwa aganira na The Choice Live yanahamije ko yamuhaye bagasambana ariko babanje gusenga. Ati:’Yarasenze tubona gukora ibintu’’.
Uyu muhanzikazi yacitse ku muco wo gusenga bitewe n’ibyo yahaboneye.