Bamwe batashye barakaye! Menya ibyaranze igitaramo Juno yakoreye i Huye

Mu gihe ikipe ya Mukura Victor Sports& Loisirs yizihizaga imyaka 60 imaze ibayeho, yaboneyeho n'umwanya wo gususurutsa abaje kuyitera ingabo mu bitugu mu kwizihiza uwo munsi w'imboneka rimwe. Nyuma y'umukino wayihuje n'ikipe ya APR, habaye igitaramo cyatumiwemo abahanzi 4: Chris Eazy, Okkama, Bushali na Juno Kizigenza ariko bamwe mu bafana bataha bimyiza imoso.

Aug 9, 2023 - 14:16
Aug 9, 2023 - 14:31
 0
Bamwe batashye barakaye! Menya ibyaranze igitaramo Juno yakoreye i Huye
Juno Kizigenza ni umwe mu bahanzi bari bategerejwe i Huye, (photo; Internet)

Hari hashize igihe ubuyobozi n'abafana b'ikipe ya Mukura V&L ndetse n'itangazamakuru bakangurira abantu kuzaza mu gitaramo cy'akataraboneka cyabanjirijwe n'umukino karundura wari guhuza ikipe ya Geita Gold FC yo muri Tanzania ariko birangira itaje, bitabaje APR. Ku wa Gatandatu, 05 Kanama 2023, umukino warabaye urangira ari 0-0. Abari bawitabiriye berekeza muri parking ya stade Huye, bajya gutegereza igitaramo.

Mbere y'umukino byari biteganyijwe ko umukino uzatangira saa Cyenda naho igitaramo cyigatangira saa Kumi n'imwe ariko siko byagenze kuko si cyo gihe watangiriyeho, bakerereweho iminota itari munsi y'icumi. Ibyo byatumye n'ibyakurikiye byisunika.

Nyuma y'umukino warangiye saa kumi n'imwe n'igice, abari bawitabiriye bagiye muri parking ya stade ya Huye nkuko byari biteganyijwe ko ariho cyiza kubera.

Bamwe bakihagera bakubiswe n'inkuba (barumiwe) basanze hatarategurwa mu buryo bukwiye; ibyuma bitandukanya abafana n'urubyiniro bitaraterwa neza, ibyuma by'umu Dj bitaracomekwa mbese bakigerageza ibiza gukoreshwa birimo n'amatara. Uwari wishyuye ay'umwanya wiyubashye (VIP) 15000Rwf yisanze ari gukandagirwa n'uwishyuye ay'umwanya usanzwe (General) 2000Rwf. 

Ibyo byabaye bitewe nuko nta myanya y'icyubahiro yari yateguwe, bose bisanze bahagaze hamwe. Hari bamwe binubiye ko nta myanya yihariye bateguriwe nk'abantu bishyuye ayihagazeho. Bamwe bahisemo kwitahira atari uko banze kwinezeza ahubwo ariko barambiwe guhagarara.

Bamwe mu biyubashye kandi bangiwe kwinjira ahantu umuntu yakwitegera urubyiniro, abashinzwe umutekano (bouncers) bababwira ko bitemewe, babifashe ko basuzuguwe nubwo bamwe batakambiraga abo babouncers kubareka bakinjira ariko abandi bababera ibamba.

Ndaranganyije amaso mu bari bahasigaye, nsanga abenshi ni urubyiruko.

Igitaramo cyari giteganyijwe gutangira saa Kumi n'imwe cyatangiye saa Moya. Dj Sonia atangira avangira abari bahari umuziki. Saa Moya n'igice z'umugoroba, MC Tino yuriye urubyiniro aha umwanya abahanzi b'i Butare barimo Lokoke n'undi witwa Polyvalent baririmba indirimbo zabo mbarwa.

Saa 19h55' nibwo umuhanzi wa mbere mu bari batumiwe ari we Okkama yuriye urubyiniro aririmba indirimbo ze zirimo No na Lotto, byagaragaraga ko adafite ubushyuhe (vibes) buranga abandi bahanzi iyo bari kuri stage. Kimwe mu byabiteye ni imitegurire mibi y'urubyiniro kuko rwari kure cyane y'abafana, ibyuma bitandukanya abafana n'umuhanzi byari kure.

Yakurikiwe na Chris Eazy waririmbye iminota itarenze 15.' Nawe byagaragaye ko atishimiye kuba urubyiniro rwari kure y'abafana, kuko yarusimbutse arirukanka ajya kureba abafana nko muri metero 30.

Chris Eazy amaze gusoza Dj Sonia yarambitse ibiganza kuri mudasobwa, aracuranga karahava. Abari baraho bari bategereje ko babona Bushali amaso ahera mu kirere.

Saa 21h30' nibwo umuhanzi Juno Kizigenza yageze ku rubyiniro aririmba indirimbo ze zirimo Ndarura, Igitangaza na Loyal. Asoje gutaramira abari bagiteguye bahise banzura ko igitaramo kirangiye. Bahishura ko ikirori gikomereje muri kamwe mu tubari two mu mujyi wa Huye ibi bizwi nka After Party. Bamwe mu rubyiruko twaganiriye bavuze ko bababajwe no gutegereza Bushali bakamubura. Bumvikanye bavuga ko bari bategereje Bushali kuko ngo ni we musore w'urubyiruko.

Amakuru Thefacts.rw yamenye nuko Bushali yari yamaze kugera i Butare ariko akananirwa no kugera muri parking ya Stade Huye.

Gusa hari abashimiye ubuyobozi bw'ikipe ya Mukura V&L bwabashije gutumira abo bahanzi dore ko biba ari inzozi ku bashoramari bamwe bo muri uyu mujyi wahoze ari igicumbi cy'imyidagaduro, kuzana abahanzi barenze batatu kandi bari mu b'amazina akomeye mu gihugu.

Icyo gitaramo cyagaragaje ko hari abanyotewe n'igaruka ry'ibitaramo binini mu karere ka Huye, bifuza ko byahozwaho.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.