Ubwiza bwa Yolo the Queen bwavugishije Harmonize

Muri iki cyumweru nibwo umuhanzi ufite inkomoko mu gihugu cya Tanzania, Harmonize yahishuye ko yahuye n'umunyamidelikazi Yolo the Queen uba mu Rwanda, nyuma y'ibyo yamuhonze imodoka ihenze ndetse akomeza kumutaka ubwiza.

Aug 9, 2023 - 20:10
Aug 9, 2023 - 20:12
 0
Ubwiza bwa Yolo the Queen bwavugishije Harmonize
Yolo the Queen ni umwe mu bakobwa batigisa imbuga nkoranyambaga, (photo;Internet)

Kuri uyu wa Gatatu, 09 Kanama 2023 umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Tanzania, Harmonize cyangwa se Konde Boy yaciye ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24 hazwi nka Instastory, atera imitoma Umunyarwandakazi uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Yolo the Queen.

Uyu muhanzi Harmonize uherutse guhishura ko mu kwezi k'Ukwakira (Kwa Cumi) azashyira hanze indirimbo yakoranye n'umuraperikazi w'Umunyamerikakazi Nick Minaj, yaciye ku rukuta rwe rwa Instagram ahishura ko yihebeye Yolo the Queen.

Yagize ati;"Yolo the Queen ni we mukobwa mwiza cyane nabonye ku Isi. Afite ikibuno kinini. Ndatekereza ko yoherejwe avuye mu Ijuru."

Aya magambo yanejeje Yolo the Queen kuko nawe yahise asangiza ubwo butumwa uko bwabaye abamukurikira ku rubuga rwe rwa Instagram.

Ibyo bibaye kandi nyuma yuko Harmonize asangije abamukurikira amashusho agaragaza imodoka iri mu bwoko bwa Range Rover ifite icyapa cyanditseho Boss Yolo, yahaye uyu Munyarwandakazi, anamuhishurira ko yamaze kumwegurira ubuzima n'amafaranga ye.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.