Diamond Platnumz agiye guhurira ku rubyiniro na Burna Boy

Diamond Platnumz ni umwe mu bahanzi bahiriwe mu muziki. Ubu yamaze gutumirwa mu iserukiramuco rya AfroNation rizabera ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Aug 11, 2023 - 18:11
Aug 11, 2023 - 18:43
 0
Diamond Platnumz agiye guhurira ku rubyiniro na Burna Boy
Burna Boy na Diamond bazahurira ku rubyiniro rumwe muri "AfroNation," (photo; Internet)

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Tanzania, Naseeb Abdul Juma  uzwi nka Diamond Platnumz yagaragaye ku rutonde rw'abahanzi barimo Burna Boy, Victony na Kizz Daniel, bazasusurutsa abazitabira iserukiramuco karundura rizwi nka AfroNation rizaba hagati y'itariki ya 19 na 20 Kanama uyu mwaka muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Diamond Platnumz w' imyaka 33 witegura gutaramira mu Rwanda ku wa 13 Kanama, ategetejwe i Michigan muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ahazabera iserukiramuco rizwi nka AfroNation, aho azahurira ku rubyiniro n'abahanzi b'amazina akomeye muri Afrika barimo Kizz Daniel, Dadju, Burna Boy, Latto na Victony.

Icyapa kigaragaza abahanzi, abazagiramo uruhare n'amatariki ya AfroNation, kigaragaza ko ku munsi wa mbere w'icyo kirori, hazaririmba abarimo Burna Boy uherutse gushyira hanze indirimbo "Big 7" iyoboye alubumu ye yise "I Told Them," Kizz Daniel ukunzwe mu yo yise "Cough." Harimo kandi Victony ukunzwe mu ndirimbo "Soweto."

Umunsi wa kabiri w'iri serukiramuco, hazaririmba abarimo Davido, P-Square, Tay C na Libianca. 

Iri serukiramuco rizwi nka AfroNation ryigeze kubera mu Burayi none ubu rigiye kubera muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, ryitabirwa n'abantu batandukanye bakomotse hirya no hino ku Isi, bakaririmbirwa n'abahanzi b'ibyamamare karundura bakomoka muri Afrika. 

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.