Umuraperi Ish kevin yaciye impaka muri mu muziki nyarwanda byumwihariko Hip hop

Ish Kevin akomeje guca uduhigo tutarakorwa n'undi muraperi nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

Dec 14, 2021 - 20:10
Dec 14, 2021 - 21:02
 0
Umuraperi Ish kevin yaciye impaka muri mu muziki nyarwanda byumwihariko Hip hop

 Umwanditsi: Niyigena Geovanis 

Umuraperi Semana Kevin wamamaye mu muziki nka Ish Kevin yaciye impaka ubwo yazaga ku rutonde rw'abaraperi beza muri Africa. Yagaragaye ku rutonde rwa “The Native” mu bahanzi 12 beza bakora injyana ya Hip Hop muri Africa, akaba ari ku manya wa 9.


Ibyamamare muri Africa mu njyana ya hip-hop nka Sarkodie na Ladipoe nabo bagaragaye kuri uru rutonde. Ni urutonde ngarukamwaka rw’ikinyamakuru “The Native Magazine”, rukaba ruriho abahanzi b'abaraperi bahize abandi muri Africa yose.

Ish Kevin yavuze ko ari iby'agaciro kubona atoranywa kuri uru rutonde ndetse ko ari ishema ku muziki w'u Rwanda. Yanashimangiye ko agomba kuzakora cyane ku buryo hip-hop yo mu Rwanda izatera imbere kubera ko mu minsi yashize yakunze kugenda biguru ntege.

Yagize ati''Ni ibyishimo ndetse ni iby'agaciro ku njyana ya Hip Hop kuko ibi ntibyabagaho ariko ni iby'agaciro ku muziki wacu ndetse no ku njyana ya Hip Hop muri rusange, bigaragaza ko ibyo turi gukora hari ababikurikirana, baduhe umwanya gusa.''

Ni urutonde ruriho n’abandi baraperi nka Zilla Oaks, Buruklyn Boyz, Sgawd, Swow Dem Camp, Yaw Tog , Ladipoe, Jay Bahd, A-Reece, Blxckie, Psychoyp ndetse na Sarkodie.
 

Indirimbo “No cap” ye yaje no gushyirwa ku mwanya wa karindwi mu ndirimbo zikunzwe mu Bwongereza ku kinyamakuru GRM Daily. Ish Kevin kandi amaze iminsi agaragaza ko ari umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda. Ibi akaba yarabyerekanye mu bitaramo aherutse kugaragaramo ari byo “Trappish Concert na Kigali Fiesta”.


Uyu muraperi abigezeho abikesha Ep ye yise “Kagacuku” yasohoye mu ntangiriro z’uyu mwaka yaje gukurikirwa n'indirimbo zirimo “Vayo” “Toto Mtoso” na “Amakosi” yaje gukundwa n’abatari bake. Uku gukundwa byashimangiwe n’indirimbo “No Cap” yakoze azikurikiza maze agakundwa cyane.

Umuraperi ukomeye muri  Nigeria Ladipoe nawe yagaragaye kuri uru rutonde rw'abaraperi beza muri Africa.(Net-photo).

Sarkodie umuraperi ukunzwe uherutse mu Rwanda nawe yagaragaye kuri uru rutonde.(net-photo)

Danny RUREMA PR at Urban Journalists Association [UJA] ◼️Social Media Manager/Writer & Presenter at The Choice Live / ISIBO TV ◼️MC ◼️News /Entertainment /Content Creator ◼️Voice-Over Commercials Specialist