Meddy yahawe icyubahiro na Otile Brown nyuma y'uko indirimbo “Dusuma” bahuriyemo yesheje agahigo muri Kenya
Umuhanzi Otile Brown yahaye icyubahiro Meddy nyuma yo kwesa agahigo akagira indirimbo ebyiri zarebwe kurusha izindi kuri Youtube muri Kenya. Iyoboye ni iyitwa “Dusuma” ari nayo yatumye aha uyu muhanzi icyubahiro.
Otile Brown ni we muhanzi wahize abandi mu kugira indirimbo zarebwe cyane kuri Youtube muri Kenya. Aka gahigo yakagezeho kubera indirimbo “Dusuma” yakoranye na Meddy ndetse n’iyitwa “Chaguo la Moyo” yahuriyemo n’umuhanzikazi Sanaipei Tande.Iyi ndirimbo yagiye hanze tariki 5 Mata 2018 ikaba imaze kurebwa na 25,801,370. naho “Dusuma” yo yagiye hanze tariki 17 Kamena 2020 kugeza ubu imaze kurebwa na 26,329,208 akaba ariyo iza ku mwanya wa mbere mu zarebwe cyane kuri Youtube muri iki gihugu.
Mu butumwa yanyujije kuri Konti ye ya Instagram yahaye icyubahiro Meddy na Sanaipei abashimira yivuye inyuma. Yagize ati ”1 & 2 mu zarebwe cyane muri 254 ??????. Mwarakoze abami n’abamikazi @meddyonly @sanaipei. Yakomeje ashimira abakunzi b’umuziki we bamubaye hafi agaragaza ko nabo babigizemo uruhare.
