Dore filime wareba muri izi mpera z'icyumweru

Abantu benshi iyo bageze mu mpera z'icyumweru baba bashaka kwidagadura. The facts.rw yabegeranyirije filime wareba muri iz'impera z'icyumweru.

May 24, 2024 - 18:21
May 24, 2024 - 19:57
 0
Dore filime wareba muri izi mpera z'icyumweru

Hirya no hino ku Isi hari ibigo karundura bitegura filime ziryohera abatari bake kuri uyu mubumbe. Umunsi ku wundi hashyirwa hanze filime zishorwamo amafaranga menshi ndetse n'abakinnyi bazo bakomeye.

The facts.rw yashyize igorora abihebeye filime zitandukanye zo hirya no hino ku Isi, ibegeranyiriza filime wareba mu mpera z'iki cyumweru. 

  1. Grown Ups

https://youtu.be/e01NVCveGkg?si=JHZC4DUR2_vHktW7

Nyuma yuko umutoza w'umukono wa basketball ku ishuri yitabye Imana, abahoze bakinana ndetse n'inshuti magara biyunga mu biruhuko byo ku wa 04 Nyakanga. Yayobowe na Dennis Dugan. Yakinwemo n'abarimo Adam Sandler, Salma na Kevin James.

2. The Terminal 

https://youtu.be/hjydAG1lG_8?si=ADdogbWk9NoSLpcl

Umukerarugendo wo mu Burayi yisanga, yasizwe ku kibuga cy'indege cya JFK, kandi ahita akenera gucumbika aho. Yayobowe n'umuhanga mu bya filime witwa Steven Spielberg, Tom Hanks, Catherine Zeta-Jones na Chi McBride.

3. Manchester by the Sea

https://youtu.be/ffsUHcF8IYc?si=JxGYqFdh9OcghLFt

Marume w'umwana asabwa kwita kuri mwinshywa we nyuma yuko ise we atabarutse. Yayobowe n'umuhanga mu gutunganya filime Kenneth Lonergan. Ikinwamo n'abakinnyi barimo Casey Affleck, Michelle Williams na Kyle Chandler.

4. Sandy Wexler

https://youtu.be/F-WVf564icI?si=naKLyzplyu3ABfnU

Sandy Wexler ni umwe mu bayobora filime b'ababahanga mu mujyi wa Los Angeles mu myaka ya 1990. Yayobowe na Steven Brill. Ikinwamo na Adam Sandler, Jennifer na Kevin James.

5. Pleasantville

https://youtu.be/dSDm62Hmbf4?si=OkPKDhz2x_bimXJz

Iyi isubiza abantu mu myaka ya 1990, aho abana babiri bari mu myaka 10, ibikorwa byabo bihindura byinshi ku Isi. Yayobowe yandikwa kandi na Gary Ross. Yakinwemo n'abakinnyi barimo Tobey Maguire, Jeff Daniels na Joan Allen.

 

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.