Imodoka yamupfiriyeho ageze muri Nyungwe! Yampano yahishuye aho yakomoye indirimbo 'Uworizagwira'

Yampano umaze kumenyerwa mu muziki nyarwanda biciye mu ndirimbo ‘Uwomuntu,’ ‘Uworizagwira’ ‘Byuka,’na ‘Hawayu’ yahamirije Radio Salus ko inganzo y’indirimbo ‘Uworizagwira’ yakomotse ku buzima yaciyemo burimo gupfirwaho n’imodoka bageze mu ishyamba rya Nyungwe no gukora ikiyede.

May 25, 2024 - 16:05
May 25, 2024 - 16:16
 0
Imodoka yamupfiriyeho ageze muri Nyungwe! Yampano yahishuye aho yakomoye indirimbo 'Uworizagwira'

Uworizagwira Florien umaze kumenyerwa mu muziki nka Yampano, yavuze ko 90% y’ibivugwa mu ndirimbo ye ‘Uworizagwira’ ari ibyo yaciyemo mu buzima bwe.

Yagize ati:”Njye navukiye i Nyamasheke mu ntara y’Iburengerazuba mu mwaka wa 2000. Nyuma ababyeyi banjye (mama na papa) natwe (abana) twimukiye i Kigali, dutura i Nyamirambo. Ababyeyi banjye baje kunsubiza kwiga i Nyamasheke. Icyo gihe hari mu kwezi ku Ukuboza, urabizi ko mbere bafunganga amashuri mu Ukwakira, bagafungura muri Mutarama, namazeyo ibyumweru bibiri (…) nzagufata umwanzuro ntega bisi duhaguruka i Cyangugu, tugeze mu ishyamba rya Nyungwe imodoka idupfiraho.”

“Kubera nari umwana, abo twari turi kumwe baravuga bati; uyu mwana yatugezemo ate, agiye he? Batangira kumpangayikira. Ariko nyuma bazanye indi modoka yo kudutwara, tugera i Kigali amahoro.”

Yampano yakomereje amasomo ye i Bugesera aba kwa mushiki we ariko akajya agaruka i Kigali. 

Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye mu 2018, Yampano yaje gusubira mu Mujyi wa Kigali, atangira ubuzima bwo kwibana.

Nyuma y’umwaka yibana akabona ubuzima bumugora, Yampano yahisemo gusubira iwabo yongera kujya kubana n’ababyeyi.

Nk’undi musore wese, ntabwo Yampano yigeze yishimira kujya abyukira imbere y’ababyeyi ntacyo akora kandi akeneye kubaho.

Ng’uko uko yaje kuva iwabo mu 2019 yinjira mu mirimo y’ikiyede. Uko ubuzima bwagendaga buhinduka na we bumugarukaho, aza gukora akazi k’ubuyede nkuko abigarukaho muri iyo ndirimbo ‘Uworizagwira.’

Yampano ni umwe mu rubyiruko rwagize uruhare mu kubaka umuhanda rwa Rwampala aho yahembwaga 2500Frw, icyakora icyo gihe yakoraga n’ubundi ataha kwa mushiki we wundi wari warashatse i Kigali.

Indirimbo 'Uworizagwira' yahurijemo bimwe mu byo yaciyemo mu buzima bwe, imaze imyaka irenga ibiri ishyizwe hanze. Imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 500 ku rubuga rwa YouTube.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.