Ikishe Costa Titch cyamenyekanye

Nyuma y'urupfu rutunguranye rw'umuhanzi Costa Titch wari ukunzwe cyane muri Africa y'Epfo no muri Africa muri rusange, hakomeje kwibazwa icyamubayeho ariko cyera kabaye hamenyekanye ko yishwe n'umutima.

May 7, 2024 - 17:10
May 7, 2024 - 19:56
 0
Ikishe Costa Titch cyamenyekanye

Costa Titch wari ukunzwe cyane mu njyana y'Amapiano, yitabye Imana ku wa 11 Werurwe 2023 aguye ku rubyiniro, igihe yarimo ataramira mu iserukiramuco ryiswe "Ultra Music Festival" muri Africa y'Epfo. Nyuma yuko hakozwe ibizamini ku cyamwishe basanze yarishwe n'uruhurirane rw'ibitekerezo n'umunaniro byari bifitanye inkomoko n'umutima.

Mu butumwa umuryango n'inshuti za nyakwigendera Costa Titch bashyize ku mbuga nkoranyambaga bavuze ko nyuma y'urupfu rutunguranye rw'uyu muhanzi Costa, hakozwe ibizamini ku cyateye urupfu rwe, basanga yarahitanwe n'umutima.

Iyo baruwa igira iti:"Costantinos Tsobanoglou wari uzwi nka Costa Titch, akaba yari umuhanzi n'umubyinnyi w'umuhanga. Nyuma yo guhananuka ku rubyiniro mu buryo butunguranye, igihe yari mu gitaramo cyari kiswe 'Ultra Music Festival' yitaba Imana ku wa 11 Werurwe 2023."

"Nyuma y'urujijo ku rupfu rwe, umuryango ndetse n'ikipe yacu bakoranye n'abaganga  mu kumenya icyamuhitanye. Ibisubizo by'ibizamini byagaragaje ko yitabye Imana azize inanirwa rw'umutima. Ibi byatumye umutima udatera nkuko bisanzwe, biwuviramo guhagarara, bihita bimutwara ubuzima."

Basoje bihanganisha inshuti n'abavandimwe, "Costa Titch yari izina rikuru ryakuze rirenga imipaka, abera ikitegererezo abatari bake, yasize ibigwi bidasibangana ku Isi. Muri iki gihe tumwunamira, turashimira umuryango mugari wamukundaga ku bw'urukundo n'ubufasha. Dukomeze kuzirikana ibyo yasize."

Uyu muhanzi Costa Titch yamenyekanye cyane mu njyana y'Amapiano, yashyize hanze indirimbo zakunzwe zirimo Big Flexa, Uthini, Superstar, Ma Gang, Goat, Maitama na Areyeng. 

Ni umusore watabarutse afite imyaka 27, dore ko yavutse ku wa 10 Nzeri 1995, i Mbombela, atabaruka ku wa 11 Werurwe 2023 i Johannesburg muri Africa y'Epfo. Yatabarutse hashize iminsi asinye muri label ya Akon izwi nka Konvict Musik. Yabarizwaga kandi mu yo muri Africa y'Epfo 'Titch Gang Records.'

Costa Titch yari umwe mu bahanzi bateje imbere injyana y'Amapiano

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.