Roberto Zambia yagarutse ku bigwi bya Butera Knowless

Umuhanzi wo mu gihugu cya Zambia Roberto Zambia yaciye ku rubuga rwa Facebook yongera kwibutsa abantu ibyo Butera Knowless yagezeho birimo n'indirimbo "Te Amo" bakoranye.

May 6, 2024 - 22:53
May 7, 2024 - 07:23
 0
Roberto Zambia yagarutse ku bigwi bya Butera Knowless

Mu butumwa umuhanzi wo mu gihugu cya Zambia, Roberto yacishije ku rubuga rwa Facebook yibukije abantu ko umuhanzikazi wo mu Rwanda, Butera Knowless yegukanye ibihembo kandi ahamya ko aterwa ishema nuko bakoranye indirimbo "Te Amo."

Umuhanzi Roberto Zambia wo mu gihugu cya Zambia nkuko na we abyiyita, amarangamutima yamuganje afata umwanya yifashisha ifoto ya Butera Knowless maze yandika ku rukuta rwe (Roberto) rwa Facebook amagambo amusobanura.

Yagize ati:"Butera Knowless ni umuhanzikazi nyarwanda watsindiye ibihembo bitandukanye, nakoranye na we indirimbo yitwa 'Te Amo.' Ni indirimbo ikoze mu ndimi 3 arizo Icyongereza, Ikinyarwanda na Nyanja. Amashusho yayo yafatiwe mu mirambi myiza y'icyayi. Bintera ishema kuba narakoranye n'uyu muhanzikazi w'igitangaza."

Butera Knowless warushinze na Ishimwe Karake Clement nyiri Kina Music, ni umwe mu bagore bakunzwe mu muziki nyarwanda. Yatangiye gukundwa agitangira umuziki bijyanye n'ubuhanga bwe mu muziki ndetse n'ikimero ke, ibyo byamufashije kwegukana PGGSS5( Primus Guma Guma Super Star 5).

Iyi ndirimbo iri kuri shene ya YouTube ya Butera Knowless aho imaze kurebwa n'abarenga miliyoni 3 mu myaka 8 imaze ishyizweho. 

Roberto aherutse gucyezwa ku rubuga rwa Facebook na paji yitwa "Zambian Music Stars" bavuga ko yakoze ibikorwa bikomeye birimo gukorana n'abahanzi mpuzamahanga 33 bombi bo mu bihugu 14. 

Kanda hano urebe indirimbo yitwa "Te Amo" ya Butera Knowless yakoranye na Roberto Zambia.

https://youtu.be/tV6E6yvg950?si=FxWMA72tx6mCBwcP

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.