Bimwe mu bigaragaza ko umuziki w'Afurika y'Epfo uri kugera amajanja uwa Nigeria
Umwaka wa 2024 ukomeje guhira abanyamuziki bo muri Afurika y’Epfo kurusha abo mu gihugu cya Nigeria. Ni wo mwaka Tyla yatwayemo Grammy ahigitse abo muri Nigeria barimo Davido, Ayra Starr na Burna Boy. Thefacts.rw igiye kubagezaho bimwe mu bigaragaza ko umuziki wo muri Afurika y’Epfo ukomeje guhirwa n’umwaka wa 2024 kurusha uwo mu gihugu cya Nigeria.
Umuziki wo muri Nigeria, ituwe n’abarenga miliyoni 218,541,212 (imibare ya macrotrends.net yo mu mwaka wa 2023), uzwiho kugira umudiho w’injyana ya Afrobeats wari umaze iminsi warigaruriye Afurika ariko ukomeje kototerwa n’uwo mu gihugu cy’Africa y’Epfo, ituwe n’abarenga miliyoni 62 (imibare ya statista.com yo muri 2022), uzwiho kugira umudiho w’injyana y’Amapiano. Hari ibimenyetso biri kugaragazwa ko abahanzi bo muri Afurika y’Epfo bakomeje kuyobora abo muri Nigeria bari barigize intanyeganyezwa, ndetse ibihangano byabo biri kubashitura bigatuma bemera ko babisubiranamo urugero ni indirimbo Burna Boy yemeye ko basubiranamo yitwa ‘Tshwala Bam.’
Kuva umwaka wa 2024 watangira, abahanzi bo muri Nigeria bagiye berekwa igihandure n’abo muri Afurika y’Epfo. Mu ijoro ryo ku wa 04 rishyira ku wa 05 Gashyantare 2024, umuhanzikazi waho witwa Tyla yahigitse abarimo Davido, Burna Boy, Asake, Olamide na Ayra Starr abatwara igihembo cya Grammy abifashijwemo n’indirimbo ye ‘Water.’ Tyla asa n’uwavuguruye urugendo rukomeye rwo gukundisha abantu umuziki wo muri Afurika y’Epfo.
Kuva Tyla yatwara Grammy ku myaka 22, indirimbo ye ‘Water’ yakomeje kwishongora ku z’abahanzi bo muri Nigeria.
Hashingiwe ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe rukorwa na Billboard U.S Afrobeats Songs, indirimbo yitwa ‘Water’ y’uwo mukobwa wo muri Afurika y’Epfo, Tyla, ni yo ya mbere, igakurikirwa na ‘Calm Dowm’ y’Umunya-Nigeria Rema yasubiranyemo na Selena Gomez. Indirimbo ye kandi yitwa ‘Jump’ yakoranye na Gunna ndetse na Skillibeng iza ku mwanya wa gatatu, indirimbo ya Tems yitwa ’Love Me Jeje’ iza ku mwanya wa kane. Tyla agaruka ku mwanya wa gatanu n’indirimbo ye yitwa ‘Truth or Dare.’
Hari indirimbo y’Abanya-Afurika y’Epfo; TitoM & Yuppe, S.N.E na Eeque yitwa ‘Tswala Bam’ yashituye Abanya-Nigeria. Ku wa 15 Gicurasi 2024, yagiye hanze yasubiwemo n’abanyirayo ndetse na Burna Boy. Ibyo byabaye nyuma yuko ikunzwe cyane, Burna Boy akemera ko bayisubiranamo. Ni ibintu abakurikiranira hafi umuziki bavuga ko Burna Boy yashyizemo ubwenge kuko hari abongeye kumwisangaho bo muri Africa y’Epfo cyangwa abakunda ‘Amapiano.’
Ni ibintu bigaragaza intambwe nziza umuziki wo muri Afurika y’Epfo ukomeje gutera, bibasaba ko bahozaho.
Nubwo Umunya-Afurika wa mbere watwaye igihembo cya Grammy ari Umunyafurika y’Epfo, Miriam Makeba, mu mwaka wa 1966, si bo bakomeje kuyobora umuziki w’Afurika kuko abo muri Nigeria bakubise batababarira. Umwe mu bakunzwe mu njyana ya Afrobeats wabimburiye n’abandi kuyikora ni Fela Kuti. Hakurikiyeho abandi babaye ibihangange barimo 2Face, Timaya, D’Prince, D'Banj na Don Jazzy.
Ikiragano cyakurikiyeho nticyacitse intege kuko bakomeje kuwagura no gukwiza ibigwi mu muziki wa Nigeria barimo Tiwa Savage, Wande Coal, Reekado Banks, Wizkid, Davido, Tems, na Rema.
Hakurikijwe abahanzi ndetse n’ibikorwa bagezeho umuziki wo muri Nigeria uri imbere y’uwo muri Afurika y’Epfo. Gusa imbaraga abahanzi bo muri Africa y’Epfo barimo Cassper Nyovest, Nasty C, Dj Maphorisa na Tyla bakomeje kugaragaza, zizatuma bakomeza kubagereranya n’abo muri Nigeria.
