Burna Boy yavuze uwamugiriye inama yamugize icyamamare

Umwe mu bahanzi bakunzwe ku mugabane w’Afurika Burna Boy yahishuye ko Timaya ari we wamwicaje hasi amugira inama yatumye agera ku rwego rwo gutwara Grammy.

May 17, 2024 - 08:30
May 17, 2024 - 08:41
 0
Burna Boy yavuze uwamugiriye inama yamugize icyamamare

Damini Ebunoluwa Ogulu uzwi nka Burna Boy yavuze ko umwe mu bahanzi bakomeye bo mu gihugu cya Nigeria uzwi nka Timaya yamwizereyemo ataramenyekana amubwira ko nashyira umutima ku muziki azagera kure.

Mu kiganiro Burna Boy yagiriye kuri Instagram ibi bizwi nka Instagram Live, yagize ati:”Ntitaye ku buhangange bwange, nzahora nubaha Timaya. Mu myaka yatambutse igihe nari ntaramenyekana mu muziki, nagiye mu rugo kwa Timaya, nsanga afite imodoka n’ibintu by’agaciro bitandukanye. Ndatangara cyane! Ndamubaza nti;’muvandi ni gute wageze kuri ibi bintu? Ese njye byantwara igihe kingana gute nkora umuziki kugira ngo ngere kuri ibi bintu? “

Burna Boy yakomeje avuga ibyo yamubwiye, ati:“Yahise anyicaza hasi arambwira ngo ninkora umuziki nkushyizeho umutima, nzagera ku cyo nifuza cyose. Iyo ni imwe mu nama yangiriye zampinduriye ubuzima kugeza ku munsi wa none.”

“Nzama nubaha Timaya ku bwo kunyizereramo, akamfasha igihe nta kintu nari mfite; nyiri umuhanzi ukizamuka.”

Uyu Burna Boy washyize hanze indirimbo zirimo On the Low, For My Hand na Big 7 yakomeje avuga ko hari abantu bazamurwa n’abandi, bamara kugera ku nzozi zabo bakibagirwa ba bandi batumye bagera aho bari. 

Hari bamwe mu basore bacisha make iyo nta kintu bafite hakaba hari n’abakobwa babakundira icyo ariko bamara kubona amafaranga bakabata bakirukira abandi bakobwa batekereza ko bafite ikimero kurusha aba mbere.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.