Indirimbo ya The Ben iraryoshye, ariko ntabwo nayipositinga-Bruce Melodie

Umuhanzi Bruce Melodie yateye utwatsi ibyo kuba yashyira ku mbuga nkoranyambaga ze indirimbo nshya ya The Ben nk'uko abindi byamamare byabikoze.

Dec 17, 2023 - 17:28
Dec 17, 2023 - 17:34
 0
Indirimbo ya The Ben iraryoshye, ariko ntabwo nayipositinga-Bruce Melodie

Umuhanzi Nyarwanda Itahiwacu Bruce uzwi ku mazina ya Bruce Melodie, yateye utwatsi ibyo kuba yashyira indirimbo ya The Ben nshya "Ni Forever" ku mbuga nkoranyambaga ze nk'uko abarimo Meddy babikoze.

Indirimbo ya The Ben 'Ni Forever' akaba yarayisohoye kuri uyu wa 16 Ukuboza 2023, aho yemeje ko igitekerezo cyayo cyavuye ku mukunzi we Pamella yasabye akanakwa ku wa 15 Ukuboza 2023. Ikindi kandi amashusho yayo akaba ari uyu mukunzi we ugaragaramo gusa. 

Mu kiganiro uyu muhanzi Bruce Melodie yatanze kuri Instagram, akaba yavuze ko iyi ndirimbo ari nziza kandi ko iryoshye, ariko rwose ko atayipositinga, ngo kubera ko atakwamamariza The Ben, ikindi akaba atari nabyo akora.

Umuhanzi The Ben yasohoye indirimbo yise Ni Forever, Bruce Melodie avuga ko atayipositinga 

Bruce Melodie akaba yunzemo ko nubwo indirimbo yayimvishe akumva ari na nziza, ariko ngo ntabwo yayipositinga, ku mpamvu zuko na The Ben atajya apositinga indirimbo ze.

Ariko kandi, nubwo Melodie yavuze ko Ben atajya yamamaza indirimbo ze, mu minsi yashize yagaragaye ari kumva indirimbo ya Melodie yise "Izina" amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ndetse na The Ben yayashyize kuri Instagram ye ( Story).

Ibi bibaye mu gihe hashize iminsi havugwa ihangana hagati y'aba bahanzi bombi ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangamakuru, ariko The Ben ubwo yari agiye kwerekeza muri Cananda mu minsi yashize, yavuze ko nta mpamvu yabyo.