Itsinda rya Blu*3 ryakoze igitaramo cy'ubwiyunge

Abagize itsinda rya Blu* 3 barimo Lilian Mbabazi, Jackie Chandiru na Cindy Sanyu bongeye guha ibyishimo abakunzi b'umuziki, bakora igitaramo cy'ubwiyunge.

Jun 23, 2024 - 10:19
Jun 23, 2024 - 11:24
 0
Itsinda rya Blu*3 ryakoze igitaramo cy'ubwiyunge

Mu ijoro ryo ku wa 22 rishyira ku wa 23 Kamena 2024, abagize itsinda rya Blu*3 ryo mu gihugu cya Uganda basoje isezerano basezeranyije abakunzi b'umuziki, bakora igitaramo cy'ubwiyunge cyibaye nyuma y'imyaka 16 badakorana nk'itsinda.

Iri tsinda rya Blu* 3 rigizwe na Lilian Mbabazi, Jackie Chandiru na Cindy Sanyu ryamenyekanye cyane nyuma y'umwaka wa 2004  biciye mu ndirimbo 'Where you Are,' 'Sanyu Lyange,' na 'Nkoye' ariko nyuma baje gutandukana. Mu mpera z'umwaka ushize nibwo byamenyekanye ko bagiye kongera gukorana. Bateguje abantu igitaramo karahabutaka. Icyo gitaramo cyaraye cyibaye mu ijoro ryakeye, cyikaba cyabereye kuri Kampala Sheraton Gardens.

Abagize Blu*3 bagaragaje ko bari bamaze igihe bitegura icyo gitaramo kuko urebye nk'uburyo bahinduranyaga imyambaro ijyanye n'ibyo bari bagiye kuririmba, byagaragazaga ko basobanukiwe aho bagiye kuririmbira, uburemere bw' igitaramo, n'abo bari bo.

Bamwe mu bahanzi bageze ku rubyiniro bakabafasha gutanga ibyishimo ni Weasel Manizo waririmbanye na bo indirimbo 'Where you Are.' Iyi ni indirimbo y'amateka kuko yahurije hamwe amatsinda abiri yarakomeye: Blu*3 na Good Lyfe.

Abandi bahanzi banejeje abantu muri icyo gitaramo ni  Lydia Jasmine, Vinka, Vampino n'umuhanzikazi wo muri Kenya, Victoria Kimani.

Ni igitaramo cyitabiriwe n'abantu batandukanye biganjemo ibyamamare. Umwe mu byamamare bitabiriye icyo gitaramo cy'amateka ni Sheebah Karungi uherutse guhurira mu gitaramo cyo guhangana n'umwe mu bahize iryo tsinda; Cindy Sanyu.

Igitaramo cy'ubwiyunge bwa Blu* 3 cyateguwe na Talent Africa Group.

Sheebah Karungi yari yaje gushyigikira Blu* 3 

Lydia Jasmine ni umwe mu bataramiye abitabiriye igitaramo cy'ubwiyunge bwa Blu* 3 

Karole Kasita na Lydia Jasmine na bo bateye ingabo mu bitugu Blu* 3 

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.