Undi mugore yikoreje urusyo P.Diddy

Umugore witwa Adria English yiyongereye ku bandi benshi avuga ko umuraperi P.Diddy yamukoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Jul 5, 2024 - 15:28
Jul 5, 2024 - 15:29
 0
Undi mugore yikoreje urusyo P.Diddy

Umuraperi w'umunyamerika P Diddy akomeje kujya mu mazi abira, dore ko yugarijwe n'ibibazo bitabarika bishingiye  ku ihohoterwa ry'igitsinda, aho magingo aya yongeye kugezwa mu rukiko n'undi mugore witwa Adria English.

Uyu mugore yavuze ko yahuye bwa mbere na P Diddy mu 2004, avuga ko yahawe akazi ko gukora mu kabyiniriro ka P Diddy, aho yari ashinzwe kwita ku bakiriya.

Akomeza avuga ko abantu batangiye kujya bamunywesha inzoga ndetse batangira kujya bamusaba ko baryamana ariko akababera ibamba.

P Diddy yaje gutegeka uyu mukobwa ko agomba kujya ashyira mu bikorwa ibyifuzo by'abakiriya ndetse amutegeka ko agomba guhita aryamana n'umugabo witwa Jeweler Jacob Arabov nawe wafashwe nk'umufatanyacyaha.

Yunzemo ko nyuma yo kuryamana n'uyu mugabo, P Diddy yamushimiye ndetse agahita amwongeza $1000, ariko nyuma agakomeza kumuhatira kuryamana n'abakiriya be, kandi bakabikora ku gahato.