Aime NIYIBIZI yasezeye kuri FINE FM

Umunyamakuru w'imikino, Aime NIYIBIZI yamaze guhishura ko yahagaritse gukora kuri radio y'i Kigali izwi nka 'FINE FM.'

Jul 5, 2024 - 06:47
Jul 5, 2024 - 08:48
 0
Aime NIYIBIZI yasezeye kuri FINE FM

Umwe mu banyamakuru b'imikino bakunzwe mu Rwanda, Aime Niyibizi yasezeye kuri radio yakoragaho izwi nka Fine FM. Ni radio yari amazeho hafi imyaka itatu.

Mu kiganiro, Niyibizi warumenyerewe mu kiganiro cyigaruka ku mikino 'Urukiko rw'Ubujurire,' yagiranye na Thefacts.rw yahamije ko yamaze guhagarika gukora kuri radio 'FINE FM.'

Mu magambo ye asezera, yashimiye ababanye na we bose muri uru rugendo, by’umwihariko bagenzi be bakoranye mu kiganiro cy’imikino kuri iyi radiyo, avuga ko yihaye akaruhuko kugira ngo azagarukane imbaraga.

Yagize ati:“Reka nkoreshe aya mahirwe nshimire by’umwihariko abantu twabanye kuri Radiyo Fine FM mu [ikiganiro] Urukiko rw’Ubujurire na [ikiganiro] Sports Var. Rwari urugendo rw’imyaka ibiri n’amezi icyenda.”

Yakomeje agira ati: “Byari byiza kunguka ubunararibonye (experience) bwa Sam Karenzi nk’umubyeyi, [Kalisa] Taifa Bruno, Horaho Axel, Muramira François Regis, Jah d’eau Dukuze na Ishimwe Ricard. Byari byiza cyane! Mpisemo kuba mfashe akanya ngo nduhuke, nizera ko vuba nzagarukana imbaraga.”

Aime NIYIBIZI yageze i Kigali avuye mu bice byo mu Burengerazuba bw'u Rwanda, i Cyangugu (Rusizi), aho yakoraga kuri imwe muri radio zaho.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.