Itsinda ry'ababyinnyi bo muri Uganda 'Hypers Kids Africa' ryatigishije America's Got Talent
Abagize itsinda ry'ababyinnyi 'Hypers Kids Africa' ryazamuye amarangamutima y'abitabiriye America's Got Talent, batsindira itike yo gukomeza mu kindi cyiciro.
Abana bagize itsinda ry'ababyinnyi rizwi nka 'Hypers Kids Africa' ryo mu gihugu cya Uganda ryakoreye amateka muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu irushanwa ry'abanyempano rizwi nka 'America's Got Talent(AGT)' birangira bemerewe gukomeza mu cyiciro gikurikiraho.
Mu minsi yashize, ni bwo abagize iri tsinda ry'ababyinnyi 'Hypers Kids Africa' berekeje muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika bahaguruka i Kampala, bavuze ko bagiye kugaragariza Isi impano yabo yo kubyina. Mu ijoro ryo ku wa 25 Kamena 2024 babyinnye ivumbi riratumuka bemeza abagize akanama nkemurampaka.
Akanama nkemurampaka kari kagizwe n'abarimo Simon Cowell, Heidi Klum, Howie Mandel, na Sofia Vergara. Abo Bose bahaye 'yego' aba bana bituma bakomeza mu kindi cyiciro.
Amaso y'aba bana bihebeye umwuga wo kubyina bayahanze kwegukana iri rushanwa, bayahanze kandi miliyoni y'Amadolari ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ($1M) azahembwa uzaryegukana akazanahabwa amahirwe yo gutaramamo (mu kirori cya AGT Show) mu mpera z'uyu mwaka i Las Vegas muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.
