Burna Boy yahishuye ko nta muntu washobora kumwandikira indirimbo
Umuhanzi Burna Boy yavuze ko indirimbo ze zose mubona ari we uziyandikira, yemeza ko nta muntu washobora kumwandikira indirimbo.
Damini Ebunoluwa Ogulu MFR uzwi nka Burna Boy yahishuye ko indirimbo ze zamenyekanye zimaze kujya hanze ari we waziyandikiye, ndetse ngo nta muntu aremerera ko amwandikira indirimbo.
Umuhanzi Burna Boy wamenyekanye mu ndirimbo zirimo On the Low, For my Hand na Last Last yaciye ku mbuga nkoranyambaga ahishurira abazikoresha ko nta muntu wamwandikira indirimbo akayiririmba mu cyimbo ke.
Yagize ati:"Menya ko izina iryo ari ryo ryose ubona ku ndirimbo zanjye ari iry'umuntu wayitunganyije (music producer) cyangwa se twayifatanyije si iry'umuntu wayanditse."
"Hari ukuntu abo mu Burengerazuba bw'Isi bandika ku ndirimbo amazina y'abatunganya indirimbo (music producers) bakabandikaho nk'abanditsi (bakavuga ko ari abanditsi b'indirimbo kandi akazi bakoze ari ako kuzitunganya). Nta muntu wanyandikira indirimbo ngo nyiririmbe."
Burna Boy agarutse kuri ibi nyuma y'igikundiro yeretswe muri sitade yo mu Bwongereza izwi nka London Stadium. Ni sitade yahurijemo abagera ku bihumbi 80 (80,000).
Indirimbo z'uyu Burna Boy w'imyaka 33 yandika zirakundwa dore ko amaze kumvwa n'abarenga miliyari 6.226 ku rubuga rwa Spotify.
Burna Boy yavuze ko nta muntu wamwandikira indirimbo mu cyimbo ke
