Abahanzi 5 bayoboye abandi mu mafaranga uyu mwaka.

Bamwe mu ba rapper bakoze akazi kabo neza bakaba barahiriwe n'uyu mwaka.

Dec 31, 2021 - 05:16
Dec 31, 2021 - 05:38
 0
Abahanzi 5 bayoboye abandi mu mafaranga uyu mwaka.

Umuziki uretse gushimisha abantu ushobora gutanga amafaranga kandi atari na make kuburyo umuntu ukoze neza aba umuherwe.

Hari aba rapper bahiriwe n'uyu mwaka bakaba barabonye amafaranga atubutse, batanu ba mbere bayoboye abandi ni;

       5. Eminem ufite $230 million 

Uyu mugabo ni we muzungu wenyine uri mu bafite agafaranga gatubutse mu ba rapper b'uyu mwaka. Yanyuze muri byinshi bikomeye aho ntawashakaga ko aba umuhanzi, ariko we abikora ku agahato na byo biramuhira none ubu ni we muzungu ufite amafaranga menshi mu ba rapper.

Ijambo Eminem agenderaho rituma atera imbere.

   

4. Dr Dre  ufite   $780 million 

Dr Dre uherutse gutandukana n'umugore we,  yarasabwe kwishyura $100 millions. ni umu producer wa hop hop ukomeye muri America, niwe uri ku mwanya wa kane uyu mwaka.

Ijambo Dr Dre agenderaho.

        

   

  3. Sean Combs (Diddy)   $900 million

Diddy ni umurapper, producer, umukinnyi wa film, umwanditsi w'indirimbo ndetse na rwiyemezamirimo uri ku mwanya wa gatatu mu abafite agatubutse uyu mwaka.

     

           2. Jay Z ufite  $1.3 billion 

Ni umuhanz w'umunyamerika, rwiyemeza mirimo ukomoka ahitwa Brooklyn New York. Aya mafaranga yagiye ayakura muri za night club, record companies ndetse n'ahandi henshi. Uyu ni we muhanzi wa mbere wagize billion kugeza uyu mwaka mu kwa kane akiyoboye.

      

             1. Kanye west (Ye) afite  $6.6 billions 

Kanye West watandukanye na Kim Kardashian ubu ushaka ko basubirana ariko Kim we akaba atabishaka, ni we mu rapper ufite amafaranga mesnhi aho akubye inshuro 6 umukurikiye ariwe Jay Z.

Ijambo Kanye west yavuze rimutera imbaraga zo gukora.

 

Chekhov Journalist ✅