Leta y’u Burundi yahagaritse ibitaramo bya Israel Mbonyi biteza urujijro ku bya Bruce Melodie

Ibinyujije kuri Twitter minisiteri ishinzwe iterambere n’umutekano w’abarundi yahagaritse ibitaramo bya Mbonyi.

Jul 28, 2021 - 14:14
Jul 28, 2021 - 14:19
 0
Leta y’u Burundi yahagaritse ibitaramo bya Israel Mbonyi biteza urujijro ku bya Bruce Melodie

 Israel Mbonyi yari yaratangiye imyiteguro yo kujya gutaramira I Burundi. Uyu munsi nibwo hasohotse itangazo rigira riti:’’Umuhanzi Israel Mbonyi ntazataramira mu Burundi kuko nta burenganzira afite yahawe n’inzego zibifitiye ububasha’’.

Byari byitezwe ko Israel Mbonyi azataramira i Burundi mu bitaramo bitatu birimo icyari cyitezwe tariki 13 Kanama 2021 yari kuzakorera ahitwa ‘Lycée Scheppers de Nyakabiga’, kikazitabirwa n’abazaba batumiwe gusa n’abayobozi batandukanye bo mu Burundi nubwo amazina ataratangazwa.

Avuga kuri iki gitaramo mu minsi ishize ubwo yaganiraga na IGIHE, Israel Mbonyi yahishuye ko cyari kuzitabirwa n’abazaba bahawe ubutumire gusa ndetse n’abayobozi batandukanye.

Tariki 14 Kanama 2021, Israel Mbonyi byari byitezwe ko azongera gutaramira muri ‘Lycée Scheppers de Nyakabiga’, kikazaba ari igitaramo gihenze mu buryo bw’amikoro.

Igitaramo cya nyuma Israel Mbonyi yari kuzakorera mu Burundi cyari cyashyizwe ku giciro gito ni icyo ku wa 15 Kanama 2021, cyagombaga kubera ahitwa ‘Bld de l’Independence’.

 

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175