Drake yahaye impano umufana we
Nyuma yuko umufana wihebeye umuraperi Drake, agurishije ibye ngo abone uko ajya mu gitaramo cye, byakoze ku mutima uyu muhanzi maze na we aramugabira.

Kuri uyu wa Kabiri, 05 Nzeri 2023, ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho y'umufana wateje ibye birimo ibikoresho byo mu nzu nk'utubati n'intebe kugira ngo abone uko yitabira igitaramo umuraperi ukomoka mu gihugu cya Canada ariko akaba akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika Drake, ibyo byakoze ku mutima uwo muhanzi maze na we agira icyo amugenera.
Uyu muhanzi Graham Drake uzwi nka Drake mu mwuga yihebeye wo kuririmba cyane cyane mu njyana ya rap, yatangaje ko uwo mufana we yamaze kumuha amafaranga angana n'ibihumbi 50 by'Amadolari ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ($50, 000).
Uyu muraperi umenyerewe mu mukino w'amahirwe (betting) akaba azwi kandi no mu ndirimbo zirimo God's Plan, One Dance na Rich Flex yagaragaje ko yisanisha n'ibyo abafana be baba bakoze.