Umuhanzikazi wo muri Tanzania yitabye Imana

Umwe mu bahanzikazi batangaga ikizere mu muziki wo muri Tanzania Haitham Kim yitabye Imana azize uburwayi.

Sep 2, 2023 - 18:36
Sep 2, 2023 - 19:08
 0
Umuhanzikazi wo muri Tanzania yitabye Imana
Haitham Kim uzwi mu ndirimbo 'Hakutaki' yitabye Imana, (photo; Internet)

Ku wa Gatanu 1 Nzeri 2023 nibwo inkuru mbi yamenyekanye ivuye muri Leta Zunze Ubumwe za Tanzania ko umuhanzikazi Haitham Kim watangaga ikizere cyo kuzagera kure mu muziki yatabarutse, aguye ku bitaro by' i Dar Es Salaam ahazwi nka Temeke Hospital, azize uburwayi.

Uyu mwana w'umukobwa wari umaze kubaka izina mu muziki wa Tanzania nka Haitham Kim yaramaze iminsi amerewe nabi, dore ko nyuma yo guhura n'ikibazo cy'ubuhumekero, yajyanywe kwa muganga nyuma y'iminsi irindwi yahise yitaba Imana.

Uwamurebereraga inyungu mu muziki uzwi nka Ben Q yaciye ku rubuga rwa Instagram ahamya ayo makuru ko Haitham yamaze kwitaba Imana.

The Citizen yanditse ko yajyanywe kwa muganga afite ikibazo cy'ubuhumekero harimo n'indwara izwi nka pneumonia. Abahanzi bagenzi be barimo na nyiri Konde Gang, Harmonize batangiye guhamagarira abantu gufasha uwo mwana w'umukobwa, Haitham ngo begeranye mafaranga yo kumufasha mu buvuzi ariko birangiye atabarutse.

Amakuru ava muri Tanzania ahamya ko Haitham yasezereweho bwa nyuma ndetse anashyingurwa ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, 2 Nzeri 2023.

Abatari bake hirya no hino muri Tanzania no hanze yaho bashenguwe n'urupfu rw'uyu muhanzikazi mushya wamenyekanye mu ndirimbo zirimo Hakutaki, Wawa na Dubai.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.