Made Beats yateruye Coach Gael akubita hasi
Umwe mu bamaze iminsi bavugwa cyane mu bijyanye no gushora imari mu muziki nyarwanda ni Coach Gael. Hari abari kugaragaza ko nta kizima azawugezaho; Made Beats yasohotse mu bambere mu guhamya ibyo.
Uvuze abahangamiziki (producers) bakomeye mu Rwanda ntiwabura gushyiraho na Made Beats ubu usigaye ubarizwa mu Bwami bw' Ubwongereza aho ahanini yahagejejwe n' iryo yasaruye mu muziki. Mbere yo kuva mu Rwanda yabanje gukorana n' umushabitsi Coach Gael mu mishinga migari yanabyaye inzu ifasha abahanzi yiswe 1:55 am. Made Beats yabirenze avuga ko uwo mugabo ari kwihura mu myidagaduro gusa.
Mu kiganiro cyabereye kuri Twitter kizwi nka Twitter Space, Made Beats yatumiwe n' uwagiteguye ari we GodFather maze ashyira hanze ibitaravuzwe kuri Coach Gael.
Yavuze ko Bruce Melody yanze ko Coach Gael amubera umujyanama (manager). Yagize ati;"Twese twahuriye na Coach Gael muri Tanzania, dutangira gukorana ariko Bruce Melody yanze ko Gael amubera umujyanama kubera ko yabonaga iby' umuziki ntabyo azi."
"Urebye neza uriya mugabo na murumuna we bari kwishora mu by' umuziki, bashoramo amafaranga gusa kandi ukabona ko batawusobanukiwe. Ubwo nyine yahise afata icyemezo cyo kumushoramo imari gusa. Mbona nta kamaro azagirira umuziki nyarwanda ahubwo azakagirira Bruce wenyine."
Made Beats wahuriye na Coach Gael muri afite umushinga wo gushinga inzu irereberera abahanzi, yawusangije Gael bahita bawukora neza cyane. Bombi bagarukanye i Kigali bakubita ingabo mu bitugu inzu ya 1:55 am na Bruce Melody asigaye akoreramo indirimbo ze.
Amakuru agera kuri Thefacts.rw nuko Coach Gael afitemo umugabane ungana na 75 ku ijana (75%) naho Made Beats akagira 25 ku ijana (25%). Uwo mugabane akomeje kuwugendana mu Bwongereza.
Ibyo ntibyabujije Made Beats kuyivugaho ibitayishimisha, ngo yishyuye bamwe mu banyamakuru bagamije kuzimya ndetse no gusebya abahanzi badakorana na yo.
Ati;" Mbere Bruce Melody yarafitanye umubano mubi n' itangazamakuru. Ku bw' ibyo, Gael yarabanje yubaka umubano mwiza na ryo. Bruce na we ahagirira amahirwe. Nujya wumva umunyamakuru avuze nabi umuhanzi runaka ukomeye ujye umenya ko Coach Gael yamwishyuye. Iyo nzu ifasha abahanzi yitwa 1:55 am yishyuye (.....) ngo ajye asebya abahanzi batandukanye barimo n' ababa hanze."
Made Beats yavuze ko Gael yarenze igaruriro
Uyu muhangamiziki (producer), Made Beats umaze iminsi awukora, yahamije ko Coach Gael yamaze gushora amafaranga menshi bityo bigoye kugira ngo azawusaruremo inyungu.
Ati;" Gael yamaze gushora amafaranga menshi mu muziki nyarwanda, yarenze ihaniro kandi ni we wishoye mu muziki nyarwanda atabanje kuwiga neza ngo akore igishushanyo kiwusobanura."
" Inama namugira ni uko yajya abanza akiga icyo agiye gukora. Ntabwo wishora muri bizinesi iyo ari yo yose uko ubonye urabanza ukayiga."
Coach Gael akomeje gukorana na Bruce Melody mu mishinga migari irimo ijyanye n' imiziki ndetse n'imyidagaduro muri rusange.
Made Beats yahishuye bimwe mu biri inyuma y'utubati twa Coach Gael (photo; Instagram)
