Bimwe mu byaranze igitaramo ngaruka mwaka cya chorale de kigali.

Igitaramo cya cholare de kigali cyaje gisoza ibindi uyu mwaka kubera ubu ntago ibitaramo byemewe kubera kwirinda covid-19 cyabaye agahebuzo ku buryo butangaje.

Dec 23, 2021 - 14:01
Dec 23, 2021 - 14:12
 0
Bimwe mu byaranze igitaramo ngaruka mwaka cya chorale de kigali.

Gutegura neza ndetse no kwamamaza neza igitaramo cya chorale de kigali ni bimwe mu byatumye kigenda neza,cyane cyane kugurisha amatike byakozwe neza ndetse bikoroshya urujya n' uruza rw'abantu bifuzaga kwitabira iki gitaramo.

Abantu bari bakumbuye indirimbo za chorale de kigali kuburyo batitaye ku mvune byagombaga kubatwara zirimo kugura tike,ndetse no kwipimisha covid-19.

Abagombaga kwitabira iki gitaramo bose babikoze kare kandi bitabira kare ku buryo bitagoye inzego z'umutekano mu kwinjiza abantu kandi kuri gahunda.

Amatike yari ateguye neza ku buryo habaga hariho nimero y'intebe uwaguze itike yari kwicaraho, bityo bigafasha abashinzwe kwicaza n'ubwo wazaga ukereweho ntiyakubuzaga kwicara aho wagenewe kimwe mu mwihariko wa chorale de kigali.

Udushya twaranze iki gitramo:

1. Imyanya y'abanyacyubahiro yari yuzuye.

2. Imyanya yungirije y'icyubahiro nayo yari yuzuye yose.

3. Stage yari iteguye neza.

4. Bamamarije abafatanyabikorwa babo ku buryo bukwiye.

5. Igitaramo cyatangiriye igihe

6. Baririmbye injyana zitandukanye.

7. Bakoresheje ibikoresho by'umuziki bitandukanye 

8. Barangirije igihe abantu banga ko igitaramo gisozwa hataririmbwe zimwe mu ndirimbo rubanda rubakundira.

9. Nta muntu watashye atinyagambuye

10. Kubona icyo kunywa n'icyo kurya aho wari wicaye hose byari byoroshye.

11. Chorale de kigali yari yambaye neza ndetse ku bagabo byari akarusho kuko bacishijemo barahindura.

12. Parking ya Arena yaruzuye police yifashisha parking ya stade amahoro.

Chorale de kigali kandi yatangaje ko yanejejwe n'ubwitabire bw'abantu nyuma y'uko ubushize igitaramo kitabaye bitewe na covid-19 ndetse banashimira RDB yo yemeye ko kiriya gitaramo kiba,cyane ko bisa nkaho ari cyo cyabaye icya nyuma muri uyu mwaka.

Bimwe mu byo abandi bategura ibitaramo bagakwiye kwigira kuri chorale de Kigali;

1. Gutegura neza ingengo y'imari.

2. Kumenya gutegura neza.

3. Kumenya ibyo abakunzi bawe bakeneye

4. Kumenya kwamamaza neza 

5. Kumenya gushaka abafatanyabikorwa.

6. Imyambarire myiza

7. Umuziki nziza 

8. Kugendera ku gihe ndetse no gusoreza igihe.

9. Uburyo bwiza bwo kugurisha amatike

10. Gukorera igitaramo ahakwiye.

Umwanditsi; BAGANIZI Olivier

Chekhov Journalist ✅