Sheebah karungi yatandukanye na TNS

Sheebah karungi yatandukanye na Team No Sleep (TNS) bari bamaranye imyaka 8 bakorana asimbuzwa Rahma Pinky

Dec 23, 2021 - 11:08
Dec 23, 2021 - 12:04
 0
Sheebah karungi yatandukanye na TNS

Umuhanzikazi ukunzwe muri Uganda ndetse no muri Afurika, watsindiye ibihembo bigiye bitandukanye muri Uganda  nka best female artist mu mwaka wa 2015,2016,2017 ndetse na 2018,  Sheebah Karungi uvuka kuri papa we Ahmada Musoke na mama we Edithe Kabazungu akaba yaravukiye Kampala umurwa mukuru wa Uganda ahitwa Kawenge yatandukanye na TNS (Team No Sleep) bari bamaze imyaka umunani bakorana.


Jeff Kiwa yatangaje ko yasimbuje Sheebah Karungi umwana ukiri muto wavutse mu mwaka wa 2005 akaba yaratangiye umuziki ubwo yigaga mumwaka wa gatatu w'amashuri abanza, Rahma Pinky wasohoye indirimbo ye yambere mu mwaka wa 2019 yitwa Tukooye yakoreye muri  Badman record akaba anafite izindi ndirimbo zitandukanye nka Omuzadde yafatanyije na Fresh kid.

Bikaba byaratangiye kuvugwa mu minsi yashize ko Sheebah yaba yaratandukanye na TNS ariko nta ruhande rwari rwabyemeza, kuri ubu amashusho y'umwana ukiri muto Rahma Pinky akaba yagaragaye ari kumwe na Geoffrey Kiwanuka uzwi nka Jeff Kiwa bikaba bivugwa ko ari we wasimbujwe Sheebah karungi watandukanye na TNS. 

Umwana ufite impano idasanzwe wasimbujwe Sheebah Karungi muri TNS.

Chekhov Journalist ✅