Yashyize nyababyeyi ye ku isoko

Huddah Manrore yatangaje ko uwifuza ko yamubera mama w'umwana yamwishyura miliyoni y'amadorali.

Dec 24, 2021 - 08:22
Dec 24, 2021 - 13:52
 0
Yashyize nyababyeyi ye ku isoko

Alhuda Njoroge uzwi ku izina rya Huddah Manrore wavutse kuwa 10 ukwakira 1991 ahitwa Eastleigh Nairobi muri kenya akaba ari umuherwe kuko afite agera kuri miliyoni eshatu z'amadorali (3,000,000$) abinyujije kuri konti ye ya Instagram yavuze ko ari kugurisha nyababyeyi ye ku muntu waba yifuza ko yamubyarira umwana.

Uyu mukobwa w'umukire wabuze papa we umubyara ukomoka muri Somalia ubwo yari akiri muto hanyuma mama we akaza guhita ashaka undi mugabo ubu akaba afite basaza be bane batavukana kuri se, yatangaje ko uwaba yifuza ko yamubyarira babyumvikana kuri miliyoni y'amadorali aho yabinyujije kuri Instagram story ye agira ati "Ndagurisha nyababyeyi yange kuri miliyoni y'amadorari ku waba yifuza ko mubera mama w'umwana, ubishaka twakumvikana"

Yakomeje avuga ko kandi ubukwe atabwemera ko bumeze nko guteka imitwe, uyu mukobwa kandi yakunze kugenda yumvikana avuga ko atakundana n'umugabo w'umwirabura uko yaba ameze kose.

Huddah Manrore wavuze ko ushaka ko amubyarira umwana agomba kwishyura miliyoni y'amadorali.

Chekhov Journalist ✅