Muyoboke yavuze igituma umuziki nyarwanda udatumbagira

Mu kiganiro Igihe Kulture Talk, cyahuje Muyoboke Alex na Marie France Niragire, cyiyobowe n'umunyamakuru wa Igihe, Nsengiyumva Emmy, Muyoboke yavuze ko kimwe mu bituma umuziki nyarwanda usigara inyuma ari ukudahuza abahanzi mpuzamahanga n'abo mu gihugu.

Mar 22, 2024 - 17:39
Mar 22, 2024 - 17:45
 0
Muyoboke yavuze igituma umuziki nyarwanda udatumbagira

Uyu mugabo Muyoboke Alex uzwi cyane mu myidagaduro nyarwanda nka manaja w'ibihe byose mu muziki, kubera ko amaze ibinyacumi birenga bibiri afasha abahanzi abandi akabareberera inyungu, yahishuye ko umuziki w'u Rwanda wicwa n'ibirimo kuba abahanzi bo hanze y'u Rwanda baza mu gihugu bagataha nta muhanzi w'imbere mu gihugu bagiranye ibiganiro.

Yagize ati;"Umuziki wa Nigeria wateye imbere kubera kugirwamo uruhare n'ab'imbere mu gihugu bateje imbere abahanzi babo. Umuhanzi wo hanze yahakorera igitaramo, bakamuha abandi bahanzi P Square, byatumye Abanyamerika bamenya ko muri Nigeria hari abahanzi bakomeye."

"Uzarebe hano iwacu, umuhanzi wo hanze araza akikorera ibyo akora akigendera. Akagenda nta musaruro urambye adusigiye kuko nta mishinga yagiranye n'umuhanzi wacu."

"Bagakwiye kuzajya bazana umuhanzi agahuzwa n'uwo mu gihugu; uwo muhanzi bakagirana ibiganiro, bishobora kuvamo indirimbo."

Muyoboke yakomoje kandi ku ibura ry'inyubako ziri ku rwego rwo kwakira ibitaramo by'abahanzi. Ni mu gihe abona Bk Arena nk'inyubako igenewe basketball. Ikindi kandi ngo Bk Arena irahenze si buri muntu wabasha kuyisukira ngo ayikodeshe.

Uyu ufatwa nka manaja w'ibihe byose, ahamya ko kutihuza kw'abahanzi ngo bakorere mu mahuriro ahamye ari kimwe mu bibasubiza hasi, kuko ngo basenyeye umugozi umwe byabafasha kugera kure.

Ku itariki ya 16 Ukuboza 2023 nibwo hatowe umuyobozi mushya w'Inama y'igihugu y'abahanzi, Marie France Niragire, witezweho gukuraho bimwe mu bibangamiye ubuhanzi mu Rwanda.

Muyoboke Alex ababazwa no ukudahuza abahanzi nyarwanda n'ab'abanyamahanga

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.