Sheebah Karungi yahishuye uburyo azahagarikamo umuziki

Mu kiganiro na NRG Radio, Sheebah Karungi yavuze ko nagera mu myaka 40, azagenda acisha make mu muziki kugeza awuburiwemo irengero.

Mar 21, 2024 - 16:41
Mar 21, 2024 - 16:45
 0
Sheebah Karungi yahishuye uburyo azahagarikamo umuziki

Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Uganda Sheebah Karungi benshi bazi nka Queen Sheebah yavuze ko azatangira gucisha make mu muziki nagera mu kigero cy'imyaka 40, aho azawukora ku kigero cya 50% nyuma y'imyaka 5 azongera agabanureho 30%.

Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye na NRG Radio ikorera iwabo mu gihugu cya Uganda. Aho yashimangiye ko imyaka 40 izamuca intege mu muziki.

Yagize ati;"Mu by'ukuri, ningira imyaka 40, ndashaka ko nzakora umuziki ku kigero cya 50% ugereranyije n'uburyo nkukoramo. Ningira 45, nzawukora ku kigero cya 80%. Natangiye kwiyuha akuya mfite imyaka 14, kugeza ubu nageze kuri byinshi. Ndacyahanyanyaza nubwo bigoye"

Sheebah Karungi wakunzwe imbere mu gihugu no hanze ya Uganda afite imyaka 34. Ni umwe mu bahanzikazi b'ikitegererezo ku bari n'abategagori biciye mu muziki n'ibikorwa awubyaza.

Uyu muhanzikazi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo Binkolera yakoranye na The Ben, Embeera Zo yakoranye na Bruce Melodie, akaba afite n'indirimbo igezweho yitwa Wakikuba, afite inyubako y'agatangaza i Buziga mu murwa mukuru Kampala. Si ibyo gusa kuko afite n'inzu ifasha abahanzi yitwa Karma Music Label. Mu mwaka wa 2021, yahishuye ko afite ubwato mu kiyaga cya Victoria buzwi nka Karma.

Umuhanzikazi Queen Sheebah 

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.