Kampala: The Ben wategerejwe kuva mu gitondo yahageze bamwe bakangutse-AMAFOTO

Indege ya RwandAir yagombaga kugeza The Ben i Kampala mu gitondo cyo ku itariki 13 Gashyantare 2024 yagize ibibazo byiswe ibya Tekenike birangira ahageze saa Cyenda zo mu rukerera rwo ku itariki 14 Gashyantare 2024 ari nawo munsi w'igitaramo.

Feb 14, 2024 - 08:13
Feb 14, 2024 - 10:45
 0
Kampala: The Ben wategerejwe kuva mu gitondo yahageze bamwe bakangutse-AMAFOTO

Alex Mwangi utegura Comedy Store ari nawe watumiye The Ben, yageze ku kibuga Mpuzamahanga cy'indege cya Entebe mu gitondo cyo ku itariki 13 Gashyantare 2024 atungurwa no gusanga indege ya RwandAir yari kumuzana yagize ibibazo.

Ni kimwe n'abagombaga kumwakira barimo abafana, Itorero ryari kumwakira n'itangazamakuru ryari ryuzuye ku Kibuga basubiye mu mirimo yabo bumvise ko indege yagize ibibazo akaba atari buhagerere Igihe. 

Isaha yigijwe imbere kugeza abamutegereje bigiriye inama yo kutongera kuva ku kibuga 

The Ben yagombaga kuza saa yine za mu gitondo ariko birangira indege imutengushye. Isaha ya saa yine za mu gitondo yigijwe imbere ishyirwa saa sita biba uko, irimurwa abari ku kibuga babwirwa ko gahunda yashyizwe saa tatu z'ijoro. 

Byarangiye nabwo abantu bakomeje kumutegereza bararambirwa ariko babwira ko ari buze saa saba z'ijoro. Isaha igeze abantu bamwe bari bakangutse bagiye kumutegereza basanga indege ntiri buze bigira inama yo kutava ku kibuga. 

Nibwo haje andi makuru ko bahahurutse i Kigali bakaba bari buhagere saa Cyenda zo mu rukerera ku wundi munsi. Ni ukuvuga ko The Ben yategerejwe umunsi wose atenguhwa n'indege byavuzwe ko yagize ibibazo bya Tekenike. 

The Ben yategerejwe hafi umunsi wose

Kubera ko byari bigoye kumenya isaha ya nyayo The Ben ari bugerere i Kampala hari abari kumwakira bigiriye inama yo kuba bari ku Kibuga kugeza ahageze. Hari amakuru avuga ko indege yagombaga guca i Nairobi ikaza mu gitondo i Kampala ariko hakorwa ibishoboka byose haboneka indege iva i Kigali iza i Entebe nta handi iciye. 

The Ben yari bwakirwe na Bone Cultural Performers, Itorero rigizwe n'abasore babiri n'abagore batandatu. Kabonesa Agnes umuyobozi wa Bone Cultural Performers yatangajwe ko basanzwe bakira abanyacyubahiro. Ariko bwari ubwa mbere bari bagiye kwakira umuhanzi wo mu Rwanda. 

Ati"Abaperezida benshi nitwe tubakira na bamwe mu bahanzi bazwi. Twaje kwakira The Ben ariko ntabwo twari tumuzi imbona nkubone, twari dusanzwe tuzi indirimbo ze. Turarimba, tukabyina, tukanavuza ingoma"

Iri torero ryatashye ritakiriye The Ben bitewe nuko amasaha yari kuhagerera yahindukaga buri kanya. Ni itorera rigizwe n'abantu 20 bamaze imyaka itanu babyina. 

The Ben yageze ku kibuga ari kumwe na Pamela 

Mu rukerera rwo ku itariki 14 Gashyantare 2024 nibwo The Ben aherekejwe n'umugore we Uwicyeza Pamella bageze ku kibuga Mpuzamahanga cy'indege cya Entebe.

The Ben yageze i Kampala ari kumwe n'umugore we Pamella

Akihagera, yabwiye itangazamakuru ko yishimiye kuza gutaramira abantu bose mu gitaramo kitwa The Comedy Store, The Ben Valentines Concert. Kirabera ahitwa Uma Show Grounds mu murwa hagati i Kampala.

Ni igitaramo araza kuba  Ari kumwe na Sheebah Karungi, Teacher Mpamire n'abandi. Itike ya make iri ku mashilingi ya Uganda ibihumbi 20,000, iyisumbuye ni 50,000 naho imeza y'abanyamafaranga ni 500,000.

Alex Mwangi amaze igihe ategura Comedy Store ihuriza hamwe ibyamamare n'abanyarwenya. Ni umwe mu bagabo bafatiye runini imyidagaduro ya Uganda dore ko abanyarwenya bahagaze neza ariwe ubaha akazi ku buryo buhoraho adasize abahanzi.

The Ben na Pamella bageze i Kampala mu rukerera