Diamond Platnumz yiyamye ibinyamakuru byibeshya ku mutungo we

Diamond Platnumz yiyamye Forbes ijya itondeka abahanzi 10 bakize muri Afurika ntimushyiremo

May 18, 2021 - 12:08
May 18, 2021 - 12:41
 0
Diamond Platnumz yiyamye ibinyamakuru byibeshya ku mutungo we

Diamond Platnumz yiyamye Forbes Magazine ijya itondeka abahanzi 10 bakize muri Afurika ntimushyiremo kandi ajya avuga ko asigaye arusha abo muri Nigeria ubutunzi.

Buri mwaka Forbes ikorera muri Amerika itondeka abaherwe ku isi. Ubwo yasohoraga urutonde rw’abahanzi 10 bakize kurusha abandi muri Afurika Diamond Ntiyisanze kuri urwo rutonde. Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri Tariki 18 Gicurasi Diamond uri kubarizwa muri Afurika y’epfo aho yajyana na producer Zombie (S2Kizzy) gutunganya album ye yanditse kuri Instagram ye ati:’’ Forbes mbere yo kunshyira kuri ziriya ntonde z’ubucucu ziriho abahanzi bakize muri Afurika mujye mubanza mushake amakuru ku butunzi bwanjye kandi mujye mwifashisha ishakiro rya Google’’. Urwo rutonde rwatangajwe na Forbes.com ruriho abahanzi 10 bakize batarimo uwo munya-Tanzania. Ahubwo abenshi bakomoka muri Nigeria nyamara Diamond ubwe yigeze kuvuga ko asigaye abarusha ubutunzi.

Dore uko urwo rutonde rutondetse

1. Youssou N’Dour wo muri Senegal abariwa miliyoni $145

2. Akon wo muri Senegal utuye muri Amerika abarirwa miliyoni $80

3. Black Coffe wo muri South Africa abaribwa miliyoni $62

4. Don Jazzy (Nigeria) abarirwa miliyoni $34

5. Davido (Nigeria) atunze miliyoni $26

6. Wizkida (Nigeria) afite miliyoni $21

7. Rudeboy (Nigeria) afite miliyoni $16.5

8. Mr.P (Nigeria) abarirwa miliyoni $15.5

9. 2Face Idibia (Nigeria) afite miliyoni $15.2

10.             Dibanj (Nigeria) bamubariye miliyoni $12

Muri abo bahanzi Diamond Platnumz ntarimo. Icyokora iyo Forbes igiye kureba abakize muri Afurika y’I Burasirazuba aza mu bafite imitungo ifatika, aho abarirwa miliyoni $7.8 nubwo we atayemera kuko avuga ko afite aruta ayo.

Diamond Platnumz nubwo yibasiye icyo kinyamakuru ntiyigeze yerura ngo agaragaze neza ingano y’umutungo we ku buryo no ku ntonde z’ubutaha bashobora kuzakomeza kumushyira mu gatebo kamwe n’abadafite ubutunzi bwinshi. Forbes imaze imyaka 103 dore ko yatangiye ku ya 15 Nzeri mu 1917. Ifite icyicaro muri Amerika i New Jersey. Itondeka abakize mu nzego zitandukanye. Diamond yigeze kuvuga ko yinjiza miliyoni 2 TSh buri munsi naho ku mwaka agasarura miliyoni 730 Tsh ava mu miziki gusa (Recording studio). Ibitaramo yakoreye i Burayi na Amerika mu 2018 utabariyemo ibyo yakoreye muri Afurika icyo gihe yabisaruyemo miliyali imwe Tsh.

Ese Diamond Platnumz yiyemerera ko yinjiza angahe ?

Mu minsi yashize umuhanzi Diamond Platnumz aherutse kwivuga ibigwi agaragaza ko hari abahanzi bo muri Nigeria arusha kwinjiza amafranga menshi biturutse mu kwamamaza aho yinjiza angana na miliyoni 55 Tsh mu cyumweru gusa. Aya mafranga mu madorali ya Amerika angana n’ibihumbi 22,556.76 mu manyarwanda akaba angana na miliyoni 22 zirenga.

Mu kiganiro yagiriraga kuri Radio ye bwite ya Wasafi Fm yavuze ko hari abahanzi bisanisha n’amafranga menshi ariko we azi neza ko arusha agatubutse.

Ati:’’Hano hanze hari abahanzi bisanisha n’amafranga menshi muri Nigeria ariko kurinjye ntago bandusha rwose amafranga, Ndakubwiza ukuri.’’ Yakomeje avuga ko agiye kuvuga amafaranga ahembwa buri kwezi ari amafaranga menshi.

Umuhanzi Diamond yavuze ko yishimira kuba ari mu bahanzi babasha kwiyambika ibintu bihenze birimo no kuba yambara ibihenze ku mubiri we harimo imikufi yo mwijosi ikabakaba miliyoni 50 Tsh.

Ati:’’Njyewe nshora amafranga mu bintu mbizi neza ko bishobora kuzanyungukira, ntabwo mbikora ntazi ko ntacyo bizamfasha kandi ibyo nkora byose mbikorana ubuhanga ntabwo nyajyana mu bitazanyungukira.’’

Kuri iyo ngingo yakomeje avuga ko uretse ibyo byogushora mu ishoramari mu by’ibitaramo ugashyiramo ibyo yishyurwa n’imbuga zirimo Instagram, Facebook, Twitter, ku kwezi yinjiza miliyoni 200 Tsh angana n’ibihumbi 86.227.02 bya’amadorali ya Amerika, mu cyumweru akinjiza miliyoni 55 Tsh ku munsi y’injiza miliyoni 7 Tsh zirenga. Byanze bikunze Forbes ihereye kuri iyi mibare wasanga hari abahanzi ijya imurutisha kandi abakubye ku butunzi.