Inkumi ikomeje kwatsa umuriro hagati ya Chris Brown na Quavo

Abahanzi bo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika Chris Brown na Quavo bakomeje guhana ukuri binyuze mu ndirimbo birutse ku nkumi bose bahuriyeho bayitereta.

Apr 23, 2024 - 08:04
Apr 23, 2024 - 09:14
 0
Inkumi ikomeje kwatsa umuriro hagati ya Chris Brown na Quavo

Ibintu bikomeje gufata intera umunsi ku munsi hagati y'umuhanzi Chris Brown na mugenzi we Quavo bapfa umugore witwa Karruche Tran, aho bombi bakomeje guterana amagambo binyuze mu ndirimbo.

Chris Brown yari aherutse gushyira hanze indirimbo yitwa 'Weakest link' aho abwira Quavo ko yagakwiye kuba ariwe wapfuye aho kugira ngo hapfe mugenzi we Takeoff, ndetse ko na bagenzi be mu itsinda rya Migos ariko babyifuzaga [Takeoff na Offset].

Ndetse kandi muri iyi ndirimbo Chris Brown yaje kwigamba kuri Quavo ko yamuciye inyuma ku mukobwa bahoze bakundana, aho yemeza ko bagiranye ibihe byiza ubwo yari agikunda na Quavo.

Kuri ubu Quavo nawe yaje gushyira hanze indirimbo yise 'Over hoes & bitches' asubiza Chris Brown amagambo atakwishimira kumva, harimo nk'imico ye mibi yo gukubita abagore, aho yibutswa ibyo yakoreye abarimo Rihanna, Karrueche Tran n'abandi.

Izi ndirimbo ebyiri z'aba bagabo zije zikurikira izasohotae mu cyumweru gishize, aho Chris Brown yari yabanje kwibasira uyu muraperi mu ndirimbo yise 'Freaky', Quavo nawe agasubiza mu yo yise 'Tender'.

Ababirebera hafi bavuga ko imvano y'urwango hagati y'aba bagabo bombi ari mu 2017, ubwo Quavo yatangiraga gutereta Karruche Tran wahoze akundana na Chris Brown.

Chris Brown na Tran bakundanye hagati ya 2010 na 2015, batandukana uyu mukobwa ashinja uyu muhanzi kumuhohotera ndetse no kumutera ubwoba bijyanye no kuba yamwica, ari nabyo Quavo yagarutseho muri iyi ndirimbo.

Chris Brown na Quavo bakomeje guhana bapfa umugore