Diamond Platnumz ashobora kuba uburozi akoresha buruta ubw'abandi bahanzi bo muri Tanzania! Abadepite basabye ko atorwa akegukana BET award

Umwe mu badepite bo muri Tanzania yasabye ko habaho ubukangurambaga Diamond agatorwa akabasha kwegukana igihembo cya BET aho ahatanye na Burna Boy ugiheruka mu 2020 na Wiz Kid ufite icyo mu 2017.

Jun 4, 2021 - 05:52
Jun 4, 2021 - 06:03
 0
Diamond Platnumz ashobora kuba uburozi akoresha buruta ubw'abandi bahanzi bo muri Tanzania! Abadepite basabye ko atorwa akegukana BET award

Ubwo inteko ishingamategeko ya Tanzania yateranaga umwe mu badepite yasabye ijambo arahaguruka asaba begenzi be gushyigikira Diamond Platnumz uhataniye ibihembo bya BET. Uyu mudepite yagize ati:’’Mureke nshimire Diamond umuhanzi w’ikiragano gishya muri Tanzania kuba ahataniye igihembo cya best international act muri BET ni intambwe nziza’’. Uyu mudepite yakomeje avuga ko azamutora, kandi akaboneraho gusaba abadepite bagenzi be n’abanyatanzania muri rusange gutora Diamond Platnumz. Uyu mudepite yongeyeko kumutora Atari impamvu yuko ari umuhanzi ahubwo ni ikitegererezo ku rubyiruko rwa Tanzania rwose. Ati:’’Urubyiruko rushaka gukora umuziki rumureberaho urugero ni igisobanuro cyo gukora cyane’’. Ni amashusho ari kuri YouTube ya Wasafi media.

Diamond ahanganye na Wizkid na Burna Boy muri BET ya 2021.

Ibihembo bya BET bitangwa na Black Entertainment Television yatangijwe ku ya 25 Mutarama mu 1980. Imyaka 19 irashize hahembwa abanyafurika n’abanyamerika mu ngeri zitandukanye zirimo siporo, filimi n’abagira uruhare mu iterambere ry’uruganda rw’imyidagaduro. Ibi bihembo bizatangwa ku ya 28 Kamena mu 2021. Uyu munyatanzania ahatanye na Burna Boy waherukaga iki gihembo mu 2020 ndetse na Wizkid. Mu 2016 yari yahataniye icyo gihembo ariko ntiyabashije kucyegukana kuko cyatwawe na Bryson Tiller.

Kamukama Fred Self Employed Professional Videographer Chief Operating Officer at Thefacts.rw