Burna Boy ahatanye mu bihembo bihiga ibindi mu Bwongereza byitwa Brit Awards 2021
Ibi bihembo nibyo bikomeye muri icyo gihugu aho bitangwa n’urwego rushinzwe ubuhanzi mu Bwongereza(British Phonographic Industry). Brit biva kuri Britannia cyangwa se British, Britain. Imyaka 43 irshize bitangwa dore byatangiye ku itariki 18 Ukwakira mu 1977. Ibihembo by’uyu mwaka bizatangwa ku ya 11 Gicurasi mu 2021 I London mu Bwongereza. Dua Lipa uherutse gutwara ibihembo bitatu mu 2020 na Griff bazaririmba muri ibyo birori.
Dua Lipa ni umuhanzikazi, umwanditsi akaba n’umukinnyi wa filimi ukomoka mu Bwongereza afite imyaka 25 we na Celeste, umuririmbyi icyarimwe umwanditsi w’indirimbo na we avuka muri icyo gihugu akaba afite imyaka 26. Bahuriye mu byiciro bitatu birimo album nziza y’umwaka. Bitandukanye no mu myaka ytambutse ubu album eshanu zihatanye enye ni iya abahanzikazi. Umuhanzi J Hus ni we waje muri icyo cyiciro cya album aho iye yitwa Big Conspiracy niyo ihatanye. Dua Lipa album ye yitwa Future Nostaligia, iya Celeste yitwa Not Your Muse n’iya Arlo Parks yitwa Collapsed in Sunbeams zizaba zihatanye muri ibyo birori bizabera mu nzu nini izwiho kwakira ibitaramo bikomeye yitwa O2. Jessie Ware ba Lianne La Havas bari mu bindi byiiro aho bahataniye umuhanzikazi w’umwaka.
Itsinda rya Little Mix rirahatanye
Umwaka urirenze binenzwe
Umwaka ushize nta muhanzikazi wabigaragayemo, ibintu bitavuzweho rumwe.
Ubu byakosotse kuko mu bahatanye batanu mu cyiciro cya album y’umwaka bane muri batanu ni abahanzikazi. Birashoboka ko album ya Dua Lipa yitwa Future Nostaligia ishobora guhigika izindi bitewe nuko yahembwe muri Grammy Awards 2021 muri Best pop vocal album. Umuhanzi w’umwaka hahatanye AJ Tracey, Headie One, Joel Corry and Yungblud. Amatsinda yo mu Bwongereza mu 2020 bari abagabo gusa. Foals ikora Rock ubwo yegukanaga icyo gihembo yifuje ko mu 2021 mu bahatana hazabamo n’amatsinda y’abagore. Kuri iyi nshuro hagaragayemo amatsinda y’abagore, ay’abagabo ni Bicep, Biffy Clyro, The 1975 na Young T& Bugsey.
BBC yanditse ko Injyana ya HipHop yahawe amahirwe dore ko abayiririmba bari mu byiciro bibiri. Abahanzi nka AJ Tracey, Headie One na J Hus barimo muri ibyo byiciro. Ibi birori byari kuba muri Gashyantare biza gutinzwa na Coronavirus. Gusa kugeza ubu ntiharamenyekana uburyo bizakorwamo.
Amategeko mashya yorohereje abahanzi bakizamuka
Ubusanzwe umuhanzi udafite album ntiyashoboraga kuza mu bahatanira mu byiciro by’abahanzi/kazi. Ibi bimaze kuvaho byafashije Geordie Shore na Joe Corry bahita baza mu byiciro bitatu. Joel Corry afite indirimbo yasoje impeshyi y’umwaka ushize ari iya mbere muri Uk Charts kandi ubu iri muri 40 zikunzwe. Irindi tegeko ryagongaga abahani ni uko utarabaye muri icyo gihugu imyaka itanu utari kwemererwa kubona icyikiro uhatanamo. Iri tegeko rimaze kuvaho byahaye amahirwe Rina Sawayama uvuka ku babyeyi bafite ubwenegihugu bwo mu Bwngereza no mu Buyapani akaba ubu ari mu bahatanira igihembo cy’umuhanzi uri kuzamuka. Mu myaka yatambutse bakunze kumubwira ko atari umwongereza wuzuye adakwiriye kuza mu bahatanira ibihembo. Itsinda rya BTS na ryo rihatanye mu matsinda mpuzamahanga. Iri tsinda ryagurishije indirimbo cyane mu 2020 (best -selling act 2020 0riri guhabwa amahirwe yo kuba ryatwara icyo gihembo.
Dore uko abahanzi/kazi bahatanye mu byiciro bitandukanye
Best album/Album y’umwaka
· Arlo Parks - Collapsed In Sunbeams
· Celeste - Not Your Muse
· Dua Lipa - Future Nostalgia
· J Hus - Big Conspiracy
· Jessie Ware - What's Your Pleasure?
Best British female/Umuhanzikazi wahize abandi
· Arlo Parks
· Celeste
· Dua Lipa
· Jessie Ware
· Lianne La Havas
Best British male/Umuhanzi wahize abandi
· AJ Tracey
· Headie One
· J Hus
· Joel Corry
· Yungblud
Best British group/Itsinda ryo mu Bwongereza ry’umwaka
· Bicep
· Biffy Clyro
· Little Mix
· The 1975
· Young T & Bugsey
· Breakthrough artist
· Arlo Parks
· Bicep
· Celeste
· Joel Corry
· Young T & Bugsey
Best British single
· 220 Kid & Gracey - Don't Need Love
· Aitch & AJ Tracey ft Tae Keith - Rain
· Dua Lipa - Physical
· Harry Styles - Watermelon Sugar
· Headie One ft AJ Tracey & Stormzy - Ain't It Different
· Joel Corry ft MNEK - Head & Heart
· Nathan Dawe ft KSI - Lighter
· Regard with Raye - Secrets
· Simba ft DTG - Rover
· Young T & Bugsey ft Headie One - Don't Rush
International Female
· Ariana Grande
· Billie Eilish
· Cardi B
· Miley Cyrus
· Taylor Swift
International male/Umuhanzi mpuzamahanga w'umwaka
· Bruce Springsteen
· Burna Boy
· Childish Gambino
· Tame Impala
· The Weeknd
International group
· BTS
· Fontaines DC
· Foo Fighters
· Haim
· Run The Jewels
Rising star award
· Griff - Winner
· Pa Salieu
· Rina Sawayama