Ubukwe bwa Meddy na Mimi buzabera muri Amerika mu kwezi kwa Gatanu 2021

Hashize amezi arenga atatu ,umuhanzi nyarwanda Ngabo Meddy yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Mimi ukomoka muri Ethiopia ,mu birori byari biryoheye ijisho kuri ubu biravugwa ko bazakora ubukwe tariki 21 Gicurasi 2021.

Apr 1, 2021 - 05:36
 0
Ubukwe bwa Meddy na Mimi buzabera muri Amerika mu kwezi kwa Gatanu 2021

Nk’uko tubikesha Magic Fm , ngo ubukwe bwa Meddy na Mimi buzabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki 21 Gicurasi 2021.Amakuru anavuga ko ababyeyi ba Meddy bazajya muri Amerika gushyigikira umuhungu wabo.

Meddy agiye kurushinga na Mimi mu gihe hashize amezi hafi atatu amwambitse impeta y’icyizere mu muhango wabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; hari tariki 18 Ukuboza 2020.

Ngabo Medard uzwi cyane nka Meddy yamaze kwerekana umukunzi we mu muryango avukamo bivugwa ko yamwerekanye ku wa 25 Ukuboza 2018, ku munsi mukuru wa Noheli.

Mimi yakiriwe n’umuryango w’umukunzi we, umuryagno utuye I Remera mu mujyi wa Kigali, maze bifotoranya amafoto menshi gusa make muriyo yashyizwe ahagaragara agaragaza uyu mukobwa witwa Mimi ufite inkomoko muri Ethiopia nabo mumuryango wa Meddy, bishimye cyane urugwiro ari rwose.

Meddy avuga ko mubyo yakundiye uyu mukobwa harimo no kuba atavuga cyane, bihura neza cyane ko ubusanzwe uyu musore adakunda abakobwa bashyira ubuzima bwabo ku karubanda nkuko yabitangarije Radiyo Rwanda agira ati

“Nkunda kandi umukobwa wiyubashye, abakobwa bakunda ibyabo badashyira hanze ibyabo bagamije kumenyekana cyangwa se bashaka kumenyakanisha ibyabo…Nkunda abakobwa bafite ikinyabupfura…Ntabwo ntoranya akenshi ngendera ku myitwarire y’uwo mukobwa, yaba inzobe cyangwa se igikara.“

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175