Umugore yamuhekesheje umwana akimugwa gitumo- M.C Nshizirungu Vincent

Ni nyuma yuko umugabo witwa nshizirungu Vincent umenyerewe ku kazi k’ubushyushya rugamba( M.C) cyane cyane mu birori n’imihango y’ubukwe afashe urugendo akajya gusangira n’undi mugore ariko mbere yuko agenda umugore we bashakanye yari yabimenye kare bituma amurya runono nawe aza gufata moto aramukurikira.

Feb 15, 2023 - 18:24
 0
Umugore yamuhekesheje umwana akimugwa gitumo- M.C Nshizirungu Vincent

Yanditswe: na DUSHIMIMANA Elias

Ubwo abandi baryoshyaga bizhiza umunsi w'abakundanye uzwi nka "Saint Valentin" hari uwo abatawuriye nk'abandi batiwe mu cyuho n'umugore wabataye umwana imbere.

Ibi byabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Gashyantare 2023 mu murenge wa Nyarugenge mu kagari ka Biryogo muri resitrora ikunda gusohokerwamo n’abatari bake izwi nka Visit Rwanda.

Ni nyuma yuko umugabo witwa nshizirungu Vincent umenyerewe ku kazi k’ubushyushya rugamba( M.C) cyane cyane mu birori n’imihango y’ubukwe afashe urugendo akajya gusangira n’undi mugore ariko mbere yuko agenda umugore we bashakanye yari yabimenye kare bituma amurya runono nawe aza gufata moto aramukurikira.

Mu gahinda kenshi k’uyu mugore wari ugiye gucibwa inyuma aganira na BTN TV yavuze ko atari ubwa mbere umugabo we amuca inyuma kuko nubundi asanzwe acyurwa n’ijoro noneho yamubaza aho yatinze akamubwira ko yari akiri mu kazi ko kuyobora abakozi( manager) kandi amubeshya biza gutuma atangira kwikorera ubugenzuzi ku giti ke.

Uyu mugore waje yariye karungu yahise amumujugunyira umwana maze nawe akizwa n’amaguru kugeza igihe umugabo afashe umwanzuro wo guheka uyu muziranenge maze bagataha mu rugo. Abaturage bari aho ibi byabereye batangaje ko bashegeshwe n’ayamarorerwa afatwa nk’amahano kandi banenga abagabo bakunda kuryoshya bakima umwanya umuryango byu mwihariko umufasha.

Umwe mu bari aho byabereye wirinze kuvuga amazina ye, yabwiye itangazamakuru ko atari ubwa mbere ibi biba ku miryango y’abashakanye kuko akenshi biterwa n’amakimbirane aba ari hagati yabo maze agira icyo yisabira ubuyobozi. Yagize ati “ Ku bwanjye mbona ibi bintu biba bidakwiye kuba kubera ko kwishyira ku karubanda Atari wo muti ubikemura kandi mu gihe umugabo cyangwa umugore bafashwe bacana inyuma leta ikwiye guhita ibaha gatanya mu gihe hari ubyifuza. Igihe bikomeje gutya bizabyara n’urupfu.

Mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Gashyantare 2023, Nibwo umunyamakuru w’ikinyamakuru, thefacts.rw yagize amatsiko yo kubaza uyu mugabo ushinjwa guca inyuma umugore we uko umwana amerewe ndetse amubaza niba umugore yagize agatima ko kugaruka murugo kugirango bafatanye kurera uyu mwana maze umugabo adusubiza ko umwana ameze neza kandi nta cyamuhungabanyije maze anatubwira ko nta kizatuma yanga umugore we kandi ko isaha n’isaha yashaka kugarukira murugo amarembo akinguye.

Yagize ati “ Umwana ameze neza kandi aratekanye, arishimye nkuko bisanzwe naho umugore we ntarakandagira mu rugo kuva yantana umwana. Mu gihe cyose azashakira kuza amarembo aruguruye hano tuba ni iwe kandi ndamukunda sinifuza kumubabaza nubwo avuga ko nari ngambiriye kumuca inyuma kandi narindi kuganira nuriya mukobwa ku bijyanye n’imikorere yacu y’ubucuruzi( Business).

Source: BTN TV

Dushimimana Elias My Names Dushimimana Elias, I'm Journalist, NEWS Repoter and Radio Presenter. He writes investigative stories on Violances, politics, science, Entertainment, Documentary, Sport, international diplomacy.and Culture. More you Contact me on Email: dshmmnelias@gmail.com or call:+250-784-283-635/ +250-725-385-366