Drake yanyagiwe n'amahirwe

Drake yayoye akayabo muri Super Bowl LVII 2023.

Feb 14, 2023 - 13:25
Feb 14, 2023 - 13:35
 0
Drake yanyagiwe n'amahirwe


Ku mugoroba wo ku wa 12 Gashyantare 2023 nibwo habaga umukino kamparampaka wa ruhago y' Abanyamerika (NFL) wahuje Kansas City Chiefs na Philadelphia Eagles mu kirori kiswe Super Bowl LVII 2023. Umuraperi Drake yategeye Chiefs hafi miliyali y' Amanyarwanda ko iza gutsinda Eagles, byarangiye Chiefs itsinze Eagles.


Umuraperi mpuzamahanga Aubrey Drake Graham wamenyekanye nka Drake yahahamuye abatari bake ku wa 9 Gashyantare, igihe yatangazaga ko yateze $965,000, ategera ikipe bitaga iyi gikenyeri, Chiefs, abenshi baramunnyeze, bamwita umusazi. Umukino warangiye Chiefs itsinze. Byarangiye amahirwe amusekeye yegukana akayabo.


Nkuko yari yategeye Chiefs, yatsinze amanota 38 kuri 35 ya Eagles. Yanyagiwe n'amahirwe.


Drake yayoye hafi miliyali enye z' Amanyarwanda ($4 m).


Uyu muraperi Drake amaze kuba ubukombe mu gutega rimwe na rimwe ararya ikindi gihe akaribwa urugero ni ukuntu yategeye Argentina ko iza gutsinda Ubufaransa ku mukino wa nyuma w'igikombe cy' Isi, ariko byarangiye ari 2-2. Aho Drake yarariwe.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.